Senderi na Munyanshoza bashyizeho ibiciro ku bakoresha indirimbo zabo harimo n’izo Kwibuka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Ukwakira 2018 saa 02:51
Yasuwe :
0 0

Senderi, Munyanshoza Dieudonné , S.Major Robert Kabera na Intore Tuyisenge bashyizeho ibiciro ku bazajya bakoresha ibihangano byabo mu bikorwa bibyara inyungu cyangwa mu ruhame nta burenganzira babiherewe.

Aba bahanzi bafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga mu myaka irenga 20 bamaze mu muziki, ibihangano byabo bikoreshwa n’abantu mu nyungu bwite nyamara bo ntihagire icyo bibamarira.

Kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru, bashimangiye ko bunguranye ibitekerezo bagasanga ari ngombwa ko buri umwe muri bo yatangira kungukirwa n’ibihangano bye.

Intore Tuyisenge usanzwe uhagarariye Ihuriro ry’Abahanzi mu Rwanda, yavuze ko atari itsinda bakoze, ahubwo buri muhanzi ku giti cye nyuma y’ibiganiro bagiranye yasanze yari yaracikanwe.

Iki gitekerezo bakigize biturutse ku itegeko ryasohotse muri Kanama rirengera umutungo mu by’ubwenge.

Bemeza ko abakoresha ibihangano byabo mu buryo bubabyarira inyungu n’ababikoresha mu ruhame bagomba kubibasabira uburenganzira.

Senderi na Munyanshoza bavuga ko ibihangano byabo byo kwibuka nabyo bizajya byishyurwa mu gihe byacuranzwe hatanzwe isoko ku muntu runaka.

Indirimbo Senderi atazishyuza ngo ni iyo yahimbiye Rayon Sports, APR FC, Etincelles n’iy’Agaciro yakoze nk’impano yatanze hafungurwa iki kigega.
Munyanshoza ati “Akarere kagiye kwibuka, mu ngengo y’imari gashyiramo n’amafaranga y’indangururamajwi, uwo kahaye ikiraka agakoresha indirimbo zanjye.”

Aho hari ikibazo kuko ibihangano byanjye bigiye gukiza undi muntu batanantumiye. Niba muzishyizemo atari umuntu bahaye ikiraka nta kibazo.”

Baburira abatanga amasoko ya leta n’abandi bikorera ko bagomba kwitondera iri tegeko, bakamenya uwo barihaye ko bafitanye amasezerano kuko nibajya mu nkiko bazarega uwari wateguye igikorwa.

Utugari, imirenge n’uturere bazajya bishyura 50, 000 Frw ku munsi mu gihe bashaka gukoresha igihangano cy’umwe muri aba na 1,000, 000 Frw mu gihe bashaka gusinyana amasezerano y’umwaka.

Intara n’Umujyi wa Kigali, Ibigo bya leta, Minisiteri, Abikorera na Diaspora bishyure 200,000 Frw ku munsi na 2,000, 000 Frw ku masezerano y’umwaka wose.

Aba-DJ bo ku muhanda cyangwa muri studio, basabwe 50 Frw ku munsi cyangwa se bakishyura 15, 000 Frw y’umwaka wose.

Abumva ibi bihangano muri telefoni, gucuranga mu ngo cyangwa kuri radiyo na televiziyo bo ntabwo bazishyuzwa.

Umuntu uzajya atanga amakuru y’ahantu hakoreshejwe ibihangano byabo batabizi azajya ahabwa 20%ku mande azajya acibwa uwabikoze.

Indirimbo Senderi yahimbiye amakipe ni zimwe mu zitazigera zishyurwa mu gihe zacuranzwe mu ruhame
Munyanshoza yamenyekanye cyane mu ndirimbo zijyanye n'ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza