Kwamamaza

Se wa Justin Bieber yongeye gutangazwa n’ingano y’igitsina cy’umuhungu we

Yanditswe kuya 7-08-2016 saa 16:00' na Ange M. Mukaneza


Nyuma y’amafoto yashyizwe hanze agaragaza Justin Bieber yambaye ubusa, umubyeyi Jeremy Bieber yongeye kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ko atangazwa n’ingano y’igitsina cy’umuhungu we.

Ku wa gatanu nibwo Justin yafotowe yambaye ubusa aho yari mu biruhuko mu kirwa cya Hawaii.

Nyuma y’uko aya mafoto ashyizwe hanze, Jeremy yahise yandika kuri Twitter ijambo ‘muhungu wanjye’ riherekejwe n’agashushanyo kifashishwa mu kugaragaza igitsina cy’umugabo (cactus emoji).

Nyuma yo gusabwa n’abamukurikira gusiba ibyo yari yanditse, Jeremy ntiyagarukiye aho kuko yahise ashyira kuri Instagram amafoto agaragaza umunara wa Toronto, ibintu byafashwe nko kugereranya uyu munara n’ubugabo bw’umuhungu we.

Si ubwa mbere se wa Justin Bieber ateye urwenya ku ngano y’igitsina cy’umuhungu we kuko n’umwaka ushize ubwo hashyirwaga hanze amafoto y’umuhungu we yambaye ubusa yakoresheje Twitter akamubaza ibyo arya bituma ubugabo bwe bukura cyane. Icyo gihe yagize ati “Muhungu wanjye ibyo bintu ubigaburira iki?”

Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko icyo gihe aya magambo ya Jeremy yatumye Justin areka kujyana mu rukiko uwari wayashyize hanze kuko nawe yageze aho akabifata nk’ibintu bisekeje.

Justin Bieber aherutse gufotorwa yambaye ubusa
Jeremy Bieber akunze gutebya avuga ku ngano y'igitsina cy'umuhungu we
Ifoto y'umunara wa Toronto se wa Justin Bieber yashyize ahagaragara
Amagambo Jeremy Bieber yanditse kuri twitter yatunguye benshi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved