Se wa Eminem wamutaye akiri muto yapfuye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Kamena 2019 saa 12:19
Yasuwe :
0 0

Se w’umuraperi w’Umunyamerika Eminem, yitabye Imana ku myaka 67 ataragira amahirwe yo guhura n’umuhungu we, batandukanye akiri muto.

Marshall Bruce Mathers, Jr wabyaye uyu muraperi yapfiriye muri leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gufatwa n’uburwayi bw’umutima mu rugo iwe; gusa icyamwishe ntabwo kiramenyekana neza.

Umuraperi Eminem [Marshall Mathers III] w’imyaka 46 afite amateka akomeye kuri Se kuko avuga ko atigeze agira amahirwe yo guhura na we.

Mu ndirimbo yise ‘Cleanin’ Out My Closet’ yigeze kuvuga ku ishavu yatewe no kuba atarabanye na Se, asobanura uyu mubyeyi nk’uwatereranye umuryango we akawuta.

People yavuze ko mu nyandiko y’urwibutso nyina wa Eminem, Debbie Nelson, yamwandikiye mu 2008 yise ‘My Son Marshall, My Son Eminem’ yavuze ko yashakanye na Se wa Eminem ubwo yari afite imyaka 15 undi afite 22, bakaza kubyarana umuhungu wabo nyuma y’imyaka ibiri babana.

Yanagize ati ‘Ntabwo yigeze amenya Se. Nagerageje gukora ibishoboka byose. Nashakaga ko Marshall [Eminem] agirana umubano na se ariko se[Bruce] ntabwo yigeze ashaka kubimenya’.

Nyuma yo kuvuka kwa Eminem ababyeyi be bagize ubwumvikanye buke, baratandukana kubera ko Se wa Eminem yatotezaga umugore we.

Eminem mu 2004 yabwiye Rolling Stone ko yarezwe n’abo mu muryango we cyane abo kwa Se.

TMZ yatangaje ko Eminem yigeze kuvuga ko akiri umwana yajyaga yandikira Se inyandiko zikamugarukira.

Nyuma yo kwamamara kwa Eminem, Se yagerageje kumugeraho. Yigeze kubwira The Mirror mu 2001 ko yagerageje guhura n’umuhungu we ariko bikamwangira.

Ati “Njye na Nyina twaratandukanye, nyina ajya kure yanjye. Uwari umugore wanjye n’umuhungu bakomeza kujya baba ahantu hatandukanye. Ntabwo byari byoroshye kubona Eminem. Nagerageje kumugeraho imyaka myinshi nyuze mu muryango we ariko ntibyakunda.”

“Nshaka guhura n’umuhungu wanjye nkamubwira ko mukunda. Ntabwo ndajwe ishinga n’amafaranga ye. Nshaka kuvugana nawe. Nshaka kumubwira ko ndi hano ku bwe niba aretse nkagaruka mu buzima bwe.”

Icyo gihe Eminem nawe yabwiye The Mirror ko adashaka guhura na Se anavuga ko atamuzi atari yabona n’ifoto ye.

Kuva urupfu rwa se Eminem rwatangazwa nta rubuga na rumwe mu zo akoresha yigeze yandikaho aruvugaho.

Eminem ntiyigeze agira amahirwe yo guhura na Se
Se wa Eminem apfuye ataragira amahirwe yo guhura n'umuhungu we
Eminem yakunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ko atigeze amenya Se

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza