00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Se wa Britney Spears yishongoye nyuma yo kwamburwa inshingano zo gukurikirana umukobwa we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Jamie Spears, se w’umuhanzi Britney Spears yagaragaje ko n’ubwo yambuwe inshingano zo gukurikirana umukobwa we, ibintu byose yamukoreraga yabikoraga mu nyungu z’umwana we nziza nta kindi yari agamije kandi yabikoranaga umutima ukunze.

Binyuze mu nyandiko yasohowe n’umunyamategeko w’uyu musaza w’imyaka 69, Vivian Thoreen, yagaragaje ko atashimishijwe n’icyemezo cyafashwe.

Ati “Jamie Spears akunda umukobwa we Britney nta shiti. Mu myaka 13 yagerageje gukora icyari kiri mu nyungu ze [Britney] nk’umukurikirana cyangwa se se. Hari harimo kongera kuzura umuziki we no kongera kubyutsa umubano w’uyu muhanzikazi n’abana be.”

“Ku bantu bigeze kugerageza gufasha umwe mu bo mu muryango wabo ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bashobora gushima ingano yo kugira amakenga n’akazi biba bisaba.”

Yakomeje avuga ko Jamie yanze guterana amagambo na benshi bamwibasiraga bavuga ibinyoma ndetse bamwe bakamwijundika barimo itangazamakuru, abantu basanzwe ndetse n’umunyamategeko wa Britney Spears ubwe, Rosengart.

Ati “Ibi bintu bituma ibyavuye mu iburanisha birushaho kuba ibyo gutenguhana, kandi mvugishije ukuri, bikaba ari igihombo kuri Britney. Mu cyubahiro, urukiko rwaribeshye guhagarika Jamie Spears, rushyira umuntu uvuye hanze mu mwanya we kugira ngo acunge umutungo wa Britney.”

Yakomeje avuga ko n’ikimenyimenyi ari we wafashe iya mbere mu gusaba kwamburwa inshingano bityo ibyabaye kuri uyu wa Gatatu bitari bikwiriye gukorwa mu buryo byakozwemo.

Arangije ati “Uretse guhagarikwa kwa Jamie Spears, azakomeza gukurikirana umukobwa we mu nyungu ze nziza.”

Kuwa Gatatu tariki 29 Nzeri 2021, Jamie Spears ubyara umuhanzikazi Britney Spears yambuwe inshingano zo gukurikirana umukobwa we mu cyiswe ‘Conservatorship’, nyuma y’igihe kinini yari amaze abikora.

Ikinyamakuru PageSix cyibanda ku myidagaduro muri Amerika cyatangaje ko Urukiko rw’i Los Angeles rwafashe umwanzuro wo guha uburenganzira busesuye Britney Spears nyuma yo gusanga gukurikiranwa na se byari ibintu bibi kuri we.

Britney Spears na se wamaze kwamburwa inshingano zo kumurikirana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .