00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Se wa Britney Spears yemeye gucisha make ku mukobwa we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Kanama 2021 saa 05:06
Yasuwe :
0 0

Jamie Spears ubyara umuhanzikazi Britney Spears yemeye gutanga inshingano zo gukurikirana umukobwa we mu cyiswe ‘Conservatorship’, nyuma y’igihe kinini yari amaze atabikozwa.

TMZ yatangaje ko Jamie Spears yifashishije umunyamategeko we yandikiye urukiko arumenyesha ko yemeye kurekura izi nshingano yari amaranye igihe, akaba azabikora mu buryo bukurikije amategeko kandi buboneye.

Umunyamategeko wa Jamie Spears ntabwo yigeze atangaza igihe bateganya ko uyu mwanzuro wafashwe na se wa Britney waba washyizwe mu bikorwa.

Hari aho yagize ati “Twiteguye kuba twarekura izi nshingano mu gihe ibintu bimwe bitarakemuka byaba byagiye ku murongo, ndetse no mu gihe nyacyo.”

Akomeza avuga ko biteguye gukorana n’urukiko ndetse na Mat Rosengart uburanira Britney Spears kugira ngo barekure izi nshingano zari zifitwe na Jamie Spears mu mucyo.

Jamie Spears yavuze ko adatekereza ko kugaragaza ihangana n’umukobwa we ku karubanda nta nyungu abibonamo ari nayo mpamvu yacishije make.

Umunyamategeko wa se w’uyu muhanzikazi gusa yavuze ko nta mpamvu yo kwihutisha ibintu kuko nta mpamvu yabyo ihari.

Mu minsi ishize Britney Spears w’imyaka 39 yagerageje gusaba umucamanza ko yakwihutisha urubanza kubera ko gutegereza biri kumugiraho ingaruka.

Yari yasabye ko se yakwamburwa uburenganzira bwo gukomeza kumufatira imyanzuro no gukurikirana ubuzima bwe mu cyiswe ‘Conservatorship’. Ibi byose yavugaga ko byaba byiza bibaye muri uku kwezi, se akaba ahagaritswe by’igihe gito mu gihe muri Nzeri hategerejwe urubanza ruzafata imyanzuro ntakuka.

Mat Rosengart uburanira Britney Spears yari yavuze ko gukomeza kureka se w’uyu muhanzikazi akamukurikirana na byo ubwabyo biri kumwangiza mu mutwe.

Umucamanza ntiyigeze avuga impamvu yanze ubusabe bwa Spears n’umwunganizi we mu mategeko. Biteganyijwe ko Britney azajya mu rukiko ku wa 29 Nzeri 2021.

Kuva mu 2008 kugeza uyu munsi se wa Britney ni we wakurikiranaga ibikorwa bye byose birimo gufata imyanzuro itandukanye mu buzima, gusurwa no gusura, ibijyanye n’amasezerano ashobora gukora n’ibindi. Aba bombi bamaze igihe bashyiditse mu nkiko ndetse Britney ashaka ko yamburwa uyu mwanya nta yandi mananiza.

Se wa Britney Spears yemeye gucisha make ku mukobwa we. Aba bombi bamaze igihe bahanganiye mu nkiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .