00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Se wa Britney Spears yatse akayabo ngo amuhe agahenge

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Nzeri 2021 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Britney Jean Spears wamamaye nka Britney Spears ahanganye na se [Jamie Spears] bapfa amafaranga ashaka kumwaka nyuma yo kugaragaza ko atagikeneye ko amukurikirana mu buzima busanzwe no mu muziki.

Ikinyamakuru Page Six cyatangaje ko abanyamategeko b’uyu muhanzikazi batangaje ko se yasabye urukiko ko yahabwa miliyoni ebyiri z’amadorali [2.016.476.132 Frw] kugira ngo arekure inshingano zo kugira uburenganzira bwo gukomeza kumufatira imyanzuro no gukurikirana ubuzima bwe ‘Conservatorship’.

Babitangaje mu mpapuro bashyikirije urukiko bagaragaza ko uyu musaza yabikoze nk’ingurane kugira ngo areke umukobwa we yigenge.

Mathew Rosengart uri mu banyamategeko ba Britney mu mpapuro yashyikirije urukiko yagize ati “Britney Spears ntabwo azakomeza gutsikamirwa no kunyunyuzwa imitsi. Ntabwo se afite uburenganzira bwo kumufata nk’imfungwa agashyiramo uburyo bwo we ashaka kugira ngo areke inshingano yari afite.”

Biteganyijwe ko Britney azajya mu rukiko ku wa 29 Nzeri 2021.

Kuva mu 2008 kugeza uyu munsi se wa Britney ni we wakurikiranaga ibikorwa bye byose birimo gufata imyanzuro itandukanye mu buzima, gusurwa no gusura, ibijyanye n’amasezerano ashobora gukora n’ibindi. Aba bombi bamaze igihe bashyiditse mu nkiko ndetse umukobwa we ashaka ko yamburwa uyu mwanya nta yandi mananiza.

Se wa Britney Spears yatse akayabo ngo amuhe agahenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .