00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Se wa Britney Spears yafashe umwanzuro ugiye gutuma uyu muhanzikazi umutima we ujya mu gitereko

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Se w’umuhanzikazi Britney Jean Spears wamamaye nka Britney Spears, Jamie Spears, yanditse ubusabe agaragaza ko ashaka kureka inshingano zo gukomeza kumugenzura mu buzima busanzwe no mu muziki.

CNN yatangaje ko uyu musaza yatunguranye yandika asaba ngo arekure inshingano zo kugira uburenganzira bwo gukomeza kumufatira imyanzuro no gukurikirana ubuzima bwe, ibizwi nka ‘Conservatorship’. Ni inshingano yari afite mu myaka 13 ishize.

Ubu busabe yandikiye urukiko rw’i Los Angeles, hari aho agira ati “Spears yabwiye uru rukiko ko ashaka kugenzura ubuzima bwe.

Ashaka kugira ububasha bwo kwifatira imyanzuro ijyanye no kwivuza, gufata ibyemezo bijyanye n’igihe, ahantu ndetse n’uburyo ashobora guhabwa ubujyanama bujyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Ashaka kwigenzurira amafaranga ye yakuye mu muziki akaba yayakoresha ntawe umukurikirana. Ashaka kugira umwana ndetse no kurushinga […] muri make ashaka kubaho ubuzima bwe.”

Jamie Spears yavuze ko niba umukobwa we yumva ashaka guhagarika ‘Conservatorship’ kandi akaba yumva yakwimenya agakurikirana ubuzima bwe, yabona ayo mahirwe.

Mathew Rosengart, usanzwe ari umunyamategeko wa Britney Spears yatangaje ko iyi ari intsinzi ya mbere y’uyu mukobwa.

Mu minsi ishize Ikinyamakuru Page Six cyari cyatangaje ko abanyamategeko b’uyu muhanzikazi batangaje ko se yasabye urukiko ko yahabwa miliyoni ebyiri z’amadolari kugira ngo arekure inshingano zo kugira uburenganzira bwo gukomeza kumufatira imyanzuro no gukurikirana ubuzima bwe ariko biragaragara ko iki cyemezo yaje kukireka.

Muri Kamena ubwo yari mu rukiko, yatangaje ko yashyizwemo ku ngufu agapira gatuma adasama mu gihe yaba akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye anavuga ko atemerewe kuba yajya kugakuzamo.

Yakomeje avuga ko ashaka kuvanwa mu maboko ya se nta yandi mananiza abayeho nta n’irindi genzura. Yavuze ko adakwiriye kuba umucakara w’umuntu uwo ariwe wese, ahubwo agomba kuba umuntu ushobora kwifatira imyanzuro.

Yavuze ko yashatse kurushinga n’umukunzi we Sam Asghari bakaba banabyarana umwana ariko ntibimukundire kuko nta ruvugiro afite rwo gukora ikintu cyose yigenga.

Kuva mu 2008 imitungo ya Britney Spears yagenzurwaga mu buryo bwemewe n’amategeko n’undi muntu wabiherewe uburenganzira. Ibi akenshi bikorwa iyo umuntu adashoboye kwigenzurira ibintu bye, biba cyane ku bantu bafite ibibazo byo mu mutwe cyangwa abashaje.

Kuri Britney byatangiye agenzurwa na se by’igihe gito nyuma yo kugaragaza ko yaba yaragize ibibazo byo mu mutwe mu 2007.

Kuva mu 2008 kugeza muri uyu mwaka se niwe wakurikiranaga ibikorwa bye byose birimo gufata imyanzuro itandukanye mu buzima, gusurwa no gusura, ibijyanye n’amasezerano ashobora gukora n’ibindi.

Britney w’imyaka 39 afite abana babiri barimo Sean Preston Federline na Jayden James Federline ariko yarabambuwe ntabwo abana nabo ndetse kubasura abisabira uburenganzira.

Abafana b'uyu muhanzikazi bari bamaze iminsi bagaragaza ko agomba guhabwa uburenganzira bwe
Britney Spears agiye kubaho yigenga
Se wa Britney yasabye kurekura inshingano zo gukurikirana umukobwa we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .