00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Se wa Britney Spears mu mazi abira

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Kanama 2021 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Britney Spears ashaka ko uwitwa Jason Rubin asimbura se ku mwanya wo kumugenzurira imitungo no kumukurikiranira ubuzima, ndetse mu gihe se yaba awuvuyeho akaba nawe azasuzumwa uko yakoresheje umutungo w’umukobwa we.

TMZ yatangaje ko ifite amakuru agaragaza ko ubwo Jason Rubin azaba afashe uyu mwanya, ikintu cya mbere kizabanza gukorwa ari ukugenzura (audit) uko umutungo wa Britney Spears wakoreshejwe mu bihe byashize harebwa niba se yaba atarawutagaguje.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko umunyamategeko wa Britney witwa Matt Rosengart, yamaze kuzuza impapuro azifashisha asaba ko umutungo w’umukiliya we ugenzurwa uko wakoreshejwe mu myaka 12 ishize afite uburenganzira busesuye ku mukobwa we n’ibye.

Kimwe mu byo umunyamategeko avuga ko bikwiriye kuzaherwaho bisuzumwa harimo uko Sosiyete ya Tri Star Sports & Entertainment Group, yari isanzwe ikorana na Britney mu by’ubujyanama ihabwa 500.000$, mu 2019 byaje guhindurwa bikaba 200.000$ ku mwaka.

Nyuma uhagarariye iyo sosiyete yandikiye email se wa Britney amusaba ko amafaranga akwiriye kongera undi arabyemera, kandi amasezerano yari asanzwe Tri Star bivugwa ko yari ifite atayemereraga andi $ 300.000 ku mwaka.

Rosengart kandi avuga ko hari andi mafaranga se wa Britney ubusanzwe witwa Jamie Spears, yatse angana na miliyoni $1.3 yo kwishyura umuburanira ariko hakazamo urujijo rwa 541.000$ ibyayo bitasobanutse neza. Ngo kandi uyu musaza yihembaga 16.000$, ibintu umunyamategeko wa Britney avuga ko bitagombaga kuba.

Kuva mu 2008 kugeza mu 2019 se wa Britney ni we wakurikiranaga ibikorwa bye byose birimo gufata imyanzuro itandukanye mu buzima, gusurwa no gusura, ibijyanye n’amasezerano ashobora gukora n’ibindi. Aba bombi bamaze igihe bashyiditse mu nkiko ndetse umukobwa we ashaka ko yamburwa uyu mwanya nta yandi mananiza.

Britney amaze igihe ashyiditse na se mu nkiko
Se wa Britney Spears azagenzurwa mu gihe yaba akuwe ku mwanya wo kugenzura imitungo y'umukobwa we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .