Ni impanuka yabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, aho se w’uyu muhanzikazi wari ufite imyaka 64, yagonzwe n’umuntu agahita yikomereza nk’uko umuvugizi w’uyu muhanzikazi yabyemereye ikinyamakuru People. Iyi mpanuka yabereye i New York.
Uyu mubyeyi yajyanywe mu bitaro byo hafi y’aho yagongewe ariko ku bw’amahirwe make ku wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021, yitaba Imana kubera ibikomere yari yagize.
Polisi yo mu Mujyi wa New York yabereyemo iyi mpanuka iracyakora iperereza.
Umubyeyi wa Nicki Minaj yitabye Imana nyuma y’aho umuhungu we Jelani Maraj, aherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 y’igifungo ashinjwa gufata ku ngufu umwana.
Nick Minaj, w’imyaka 38, yavukiye Trinidad akurira muri New York.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!