00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Scillah yahishuye imiterere ya album ye ya mbere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Kamena 2021 saa 04:56
Yasuwe :
0 0

Umuratwa Priscillah wamenyekanye nka Princess Priscillah nyuma akiyita Scillah, ubu akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho agiye kumara imyaka umunani, yashyize hanze indirimbo yise ‘Overdose’ iri kuri album ari gukoraho ya mbere ateganya gushyira hanze.

‘Overdose’ ni indirimbo y’urukundo ivuga ku mukobwa waryohewe narwo rukamurenga. Mu nyikirizo Scillah araririmba ati “Uru rukundo rurengeje urugero.”

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Indirimbo yakozwe na Producer Giggz tumaze iminsi dukorana. Kuyihimba rero nta bihambaye bindi biri inyuma ahubwo nashakaga gukora indi ndirimbo ituje igenda gahoro.”

Uyu mukobwa witegura album ye ya mbere ari gukoraho, yavuze ko imyiteguro yayo igeze kure ndetse ari kugenda afata amashusho y’indirimbo zitandukanye ziriho.

Ati “Album yanjye igeze kure, gahunda yo gushyira hanze zimwe mu ndirimbo ziyigize no gukora amashusho menshi ashoboka irakomeje.”

“Indirimbo ziriho zirenga 12. Hari n’izizasohoka ariko zitazaba ziganje muri album zizasohoka nk’indirimbo ukwazo. Indirimbo zose zigiye hamwe zavamo na album ebyiri cyangwa eshatu , ni umushinga munini.”

Scillah yateganyaga ko mu mpera za 2020 agomba gukorera igitaramo gikomeye mu Rwanda cyo kumurika iyi album ye , ariko mu minsi ishize ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Kakageste’ yavuze ko Covid-19 yakomye mu nkokora uyu mushinga yari afite.

Princess Priscillah yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki ya 6 Kanama 2013 aho yagiye gukomereza amasomo ye ya kaminuza.

Yiga ibijyanye n’inozabubanyi (International Relations) gusa nyuma yaje kuvangamo n’ibijyanye n’umuziki aho azarangiza kwiga muri uyu mwaka.

Scillah amaze iminsi aba muri Amerika
Uyu muhanzikazi ari mu bakobwa bafite impano ihambaye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .