Sauti Sol yaje i Kigali kuhakorera igitaramo gikomeye (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 16 Nzeri 2016 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu abaririmbyi bane bagize itsinda rya Sauti Sol yo muri Kenya ryaje i Kigali kuhakorera igitaramo cyo kumurika album ya Gatatu bise ‘Live and Die In Afrika’.

Album Iyi album ‘Live and Die In Afrika’, Sauti Sol bayisohoye bwa mbere mu gitaramo gikomeye bakoreye i Nairobi ku itariki ya 13 Gashyantare 2016, nyuma bagiye bakora ibindi bikomeye iwabo muri Kenya, Uganda, u Bwongereza n’ahandi.

Igitaramo cyo kumurika album yabo mu Rwanda batangiye kukivuga mu mwaka wa 2015 ubwo bari bahavuye kuririmba mu iserukiramuco rya Kigali Up Music Festival. Impinduka za hato na gato zatumye igitaramo kitaba ku matariki aba bahanzi bagiye batangaza gusa ubu bamaze kugera mu Rwanda ndetse biteguye gushimisha abafana bazaza kubareba.

Sauti Sol yagombaga gucurangira mu Rwanda kuwa 20 Kanama 2016 ndetse impapuro zamamaza igitaramo zari zatangiye gukwirakwizwa gusa cyaje kwimurirwa kuwa 17 Nzeri 2016.

Sauti Sol igizwe n’abahanzi : Bien-Aimé Baraza , Delvin Mudigi, Polycarp Otieno na Willis Austin Chimano. Aba bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo “Live and Die in Africa”, “Africa”, “Nerea” , “Isabella”, “Unconditionally Bae”, “Nishike”, “Shake Yo Bam Bam”, bafite n’indi nshyashya baherutse gukorana na 2Face Idibia bise ‘Oya Come Make We Go’.

Sauti Sol ije kumurikira album ya gatatu i Kigali

Iri tsinda ryaherukaga mu Rwanda kuwa 17 Ukwakira 2015 ubwo bari baje kureba igitaramo Stromae yakoreye i Kigali.

Igitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nzeri mu ihema rya Camp Kigali. Kwinjira mu gitaramo cya Sauti Sol ni ukwishyura amafaranga ibihumbi icumi [10,000] ndetse amatike ari gucururizwa kuri Nakumatt UTC na KCT, Sawa Citi Supermarket, Ndoli Supermarket no kuri Jumia Market.

Sauti Sol bakigera i Kanombe
Bien-Aime yasohotse mu kibuga cy'indege amwenyura
Bien-Aimé Baraza umwe mu baririmbyi b'imena muri Sauti Sol
Willis Chimano umwe mu bagize iri tsinda
Twgaira Bruce [wambaye ishati] ni we wateguye urugendo rwa Sauti Sol mu Rwanda
Sauti Sol bongeye kugaruka mu Rwanda nyuma y'amezi agera ku icumi
Bishimiye kongera kugaruka mu Rwanda
Polycarp Otieno, Willis Chimano, Bien-Aimé Baraza na Savara Mudigi
Delvin Mudigi Savara a.k.a Savara Africa

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza