Kwamamaza

Sauti Sol yagiye i Kampala mu gitaramo kibimburira urugendo rw’i Kigali

Yanditswe kuya 12-08-2016 saa 08:47' na IGIHE


Abaririmbyi bagize itsinda rya Sauti Sol bageze mu Mujyi wa Kampala aho bagiye gukorera igitaramo kibanziriza ikindi gikomeye bategerejwemo mu Rwanda nyuma y’ibindi bamaze iminsi bakorera muri Kenya.

Iri tsinda ryageze i Kampala ritwawe mu modoka nini risanzwe rigendamo mu ngendo z’ibitaramo binini bakoreye muri Afurika y’Uburasirazuba. Igitaramo bazakorera muri Uganda gitegerejwe n’umubare munini w’abafana biganjemo abakunda umuziki ugezweho.

Aba bahanzi kandi bijeje abafana babo mu Mujyi wa Kampala ko bagiye kuhakorera igitaramo cy’imbaraga kurusha ibindi byose babonye mu myaka yatambutse ndetse banabyanditse ku mbuga nkoranyambaga bakoresha bavuga ko ‘bazavayo banditse amateka atazasibangana’.

Iki gitaramo cyiswe Club Mega Fest kizabera kuri Sheraton Hotel kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kanama 2016.

SautI Sol yari imaze igihe izenguruka mu bitaramo muri Kenya imenyekanisha album ya gatatu yise ‘Live and Die In Afrika’. Iri tsinda riherutse gutangaza ko nyuma ya Kenya bagiye kuzenguruka mu bindi bihugu birimo n’u Rwanda.

Nibava i Kampala, Bien-Aimé Baraza , Delvin Mudigi, Polycarp Otieno na Willis Austin Chimano bagize Sauti Sol, mu cyumweru gikurikiyeho kuwa 20 Kanama 2016 bazahita baza gukorera igitaramo gikomeye i Kigali. Iki kizabera ahahoze hitwa Camp Kigali.

Iyi modoka niyo isanzwe itwara Sauti Sol mu bitaramo bagiye bakorera muri Kenya

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved