Sanyu Sarah uririmba muri Ambassadors of Christ yakorewe Bridal Shower (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nyakanga 2018 saa 04:00
Yasuwe :
2 0

Umuririmbyi uri mu bakomeye muri Korali Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, Uwera Sanyu Sarah, yakorewe ibirori bizwi nka “Bridal Shower” mbere yo kurushinga na Kayumba Aimé bamaze imyaka isaga ibiri bakundana.

Ibirori bya “Bridal Shower” Sanyu yakorewe n’inshuti ze z’akadasohoka, abavandimwe, ba nyirasenge n’abo baririmbana bamuhaye impanuro zimuganisha mu rwe rugo, byabereye iwabo ku Kimihurura ku wa 4 Nyakanga 2018.

Sarah Sanyu azwi cyane muri Ambassadors of Christ kubera ijwi riyunguruye rigwa neza benshi mu bakunda iyi Korali, aririmbana na musaza we Nelson Manzi (uyu yambikanye impeta y’urudashira na Irakiza Eunice mu birori byabaye ku wa 15 Ukwakira 2017), uri mu bayobozi bayo.

Sanyu Sarah yatangarije IGIHE ko yashimishijwe no kugaragirwa n’inshuti n’abavandiomwe be bamuha impanuro mbere yo gushinga urugo rwe.

Yagize ati “Byaranshimisnhije cyane kubona inshuti n’abavandimwe bangaragiye bangira inama. Ni ibisanzwe nk’ababyeyi baba bagomba kukugira inama mukaganira kuko baba bazi byinshi ndetse bakwereka ko hamwe n’Imana byose biba bishoboka. Umuntu wese w’umubyeyi n’undi mukuru akugira inama zikubaka ntabwo ari izigusenya.”

Uwera yabengutswe na Kayumba Aimé bahuriye ku rusengero aho ateranira kuri Kigali English Church i Kibagabaga.

Yagize ati “Tumaze imyaka myinshi dukundana, navuga ko irenga ibiri. Burya abantu bahurira ahantu hatandukanye ariko njye twakundaga guhurira ku rusengero akanganiriza. Navuga ko ari aho byatangiriye.”

Uyu mukobwa wamenyekanye cyane atera mu ndirimbo zirimo “Birakwiye gushima”, “Yesu we” n’izindi yatangiye kuririmba muri Ambassadors of Christ mu mpera za 2006 akiga mu mashuri yisumbuye. Yatangiye kuririmba kuva mu bwana bwe nk’impano yavukanye igenda ikura buri uko bucyeye.

Uwera Sarah Sanyu yari afite akanyamuneza

Sanyu Sarah uririmba muri Korali Ambassadors of Christ agiye kurushingana n’umusore witwa Kayumba Aimé. Biteganyijwe ko ibirori byo gusaba no gukwa bizabera mu Burasirazuba, ahitwa mu Kayange ku wa 22 Nyakanga 2018. Aba bombi bazasezerana imbere y’Imana ku wa 29 Nyakanga 2018, kuri Kigali English Church Kibagabaga, ibirori bikomereze muri Romantic Garden ku Gisozi.

Byari ibyishimo bisa
Ibi birori byitabiriwe n'abantu batandukanye barimo abavandimwe, inshuti na ba nyirasenge ba Uwera Sarah
Sanyu ari mu bafite ijwi ryiza muri Korali Ambassadors
Uwera n'inshuti ze magara zari zaje kumushyigikira
Uwera Sanyu yari agaragiwe na ba nyirasenge
Uwera Sarah amaze imyaka isaga 11 muri Korali Ambassadors
Uwera Sarah na Kayumba bagiye kurushinga
Uwera Sarah yasazwe n'ibinezaneza ubwo yakorerwaga ibirori bya Bridal Shower
Uwera witegura kuba umugeni yari afite akanyamuneza ku maso
Uwera witegura kuba umugore yari afite akanyamuneza

Reba indirimbo ‘‘Yesu we’’ Uwera Sarah ateramo:

Amafoto: Ibyishimo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza