Sandra Teta yongeye gutegura ibirori bizitabirwa n’abambaye umutuku

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 29 Nzeri 2016 saa 12:12
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya gatatu mu Mujyi wa Kigali hagiye kubera ibirori byo kurimba bya ’Red Avenue’, byitabirwa n’abafana ndetse n’ibyamamare mu byiciro bitandukanye mu mwambaro utukura ndetse n’umuteguro w’aho bibera uba wihariye.

Ibirori bya Red Avenue byabereye bwa mbere mu Rwanda kuwa 30 Gicurasi 2015, icyo gihe byabereye kuri Lemigo Hotel ahari hateraniye benshi mu bahanzi b’ibyamamare mu Rwanda.

Ku nshuro ya kabiri byitabiriwe n’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania Vanessa Mdee hamwe n’umunyamideli Huddah Monroe wo muri Kenya.

Umuyobozi wa Miss Tee Creations, Sandra Teta ari na we wateguye ibi birori yavuze ko kuri iyi nshuro yashyizemo umwihariko kuva mu mitegurire n’imigendekere y’igikorwa. Yavuze ko ibirori by’uyu mwaka yabitumiyemo abahanzi bo mu Rwanda mu guha ingufu umuziki wo mu gihugu.

Uyu mwaka harimo itandukaniro, abazaza bazabibona, abahanzi ntabwo twazanye abanyamahanga nk’uko byagenze ubushize, twahisemo aba hano iwacu kugira ngo bizanafashe umuziki wo mu Rwanda gutera imbere.”

Yongeraho ati “Iki gikorwa cyagiye kizamo impinduka nyinshi, ubushize twagisubitse kubera utubazo twari twajemo, ubu nta kindi cyabyitambika bizagenda neza. Ni ibintu twateguye tubyitayeho cyane, abazaza bazishima.”

Sandra Teta yasobanuye ko batinze kwamamaza igikorwa kubera impamvu zirimo kuba baratinze guhabwa aho kizabera ndetse ngo hari ibyo bari bakinoza n’abaterankunga babo.

Abakobwa bitabira ibi birori baba babyambariye

Ibirori by’uyu mwaka yabyise ‘Teta All Red Party’ bizaba kuwa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2016 muri Ubumwe Grande Hotel mu Mujyi wa Kigali rwagati. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi icumi ku muntu ndetse abantu batandatu bazihuriza hamwe bazishyura ibihumbi magana abiri bagahabwa ibyo kunywa no kurya.

Abazitabira ibirori ‘Teta All Red Party’ bazatambuka kuri tapis itukura, bagirane ubusabane n’abahanzi b’ibyamamare bazabyitabira ndetse by’umwihariko bazasusurutswa n’itsinda rya Urban Boyz riherutse gutwara Primus Guma Guma.

Huddah Monroe [wo hagati] yitabiriye ibi birori ubwo biheruka kuba
Vanessa Mdee na we yari yaje i Kigali icyo gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza