00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sandra Teta yaba atwite inda ya kabiri ?

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Kamena 2021 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Amakuru aturuka mu itangazamakuru muri Uganda avuga ko biri gukekwa ko Weasel na Sandra Teta wamamaye mu Rwanda nyuma akaza gukomereza akazi ke muri Uganda baba bagiye kwibaruka umwana wa kabiri.

Weasel wamenyekanye mu itsinda rya GoodLyfe yari ahuriyemo na nyakwigendera Radio amaze igihe akundana na Sandra Teta ndetse banafitanye umwana w’umukobwa babyaye umwaka ushize.

Ikinyamakuru Howwe Biz cyatangaje ko uyu mukobwa amaze igihe kinini abana mu nzu imwe na Weasel iri ahitwa Makindye mu Mujyi wa Kampala, aho bagiye kubana mu 2018 ubwo batangiraga gukundana.

Cyakomeje kivuga ko atwite inda ya kabiri y’uyu muhanzi gusa nticyatangaza amezi iyi nda ifite.

Muri Gicurasi 2020 nibwo aba bombi bibarutse umwana w’umukobwa bise Ria Mayanja, nyuma haje ibihuha bivuga batandukanye ndetse muri Nyakanga 2020 Weasel asiba amafoto yose ya Teta Sandra kuri Instagram.

Muri Gicurasi 2018 Teta wabaye igisonga cya Nyampinga wa SFB mu 2011 yerekeje muri Uganda mu Mujyi wa Kampala ndetse akunze kuhategura ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye twaho.

Yateguraga ibitaramo mu kabari kitwa Hideout gakunze kunyweramo Abanyarwanda benshi ndetse n’abavandimwe ba Weasel niko bari basigaye banyweramo ubwo yateguragamo ibitaramo. Uretse aka kabari yari asanzwe ataramira mu tubari dutandukanye turimo Cayenne na Wave Lounge.

Sandra Teta yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yari mu rukundo na Derek wo mu itsinda rya Active. Mbere yakundanaga na Ishimwe Dieudonne wamamaye nka Prince Kid.

Biracyekwa ko Sandra Teta na Weasel baba bagiye kwibaruka umwana wabo wa kabiri, aha uyu mukobwa yari atwite inda ya mbere
Aba bombi basanzwe bafitanye umwana w'umukobwa
Akigera muri Uganda, Sandra Teta yateguraga ibirori mu tubari bikitabirwa n'abarimo abavandimwe ba Weasel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .