Samputu mu bahanzi bo mu bihugu 50 batumiwe kwigisha amahoro muri Korea

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 9 Ugushyingo 2017 saa 01:43
Yasuwe :
3 0

Umuririmbyi mpuzamahanga Jean Paul Samputu yatumiwe mu bitaramo bikomeye muri Korea, azahurirayo n’abahanzi bo mu bihugu 50 byo ku migabane itandukanye.

Samputu usigaye akorera umuziki we ku Mugabane w’u Burayi ni umwe mu mpuguke 500 zatumiwe muri iki gikorwa cy’umuco kizamara iminsi itatu kibera ahitwa Cheongju mu Ntara ya North Chungcheong guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2017.

Iri serukiramuco ngarukamwaka rifite insanganyamatsiko yumvikanisha ko abahanzi n’abahanga mu byerekeye umuco w’ibihugu batumiwe mu rwego rwo guhuriza hamwe ibitekerezo mu gusakaza umuco w’amahoro ku Isi.

Muri uyu mwaka hatumiwe abahanzi bo ku Migabane itandukanye baturuka mu bihugu 50. Nk’uko The Korea Times ibitangaza, ku Mugabane wa Afurika hatumiwe Samputu wo mu Rwanda; hari n’abandi bahanzi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Yemen, u Buyapani, u Bufaransa n’ahandi.

Iri serukiramuco ryateguwe ku bufatanye bw’Umuryango World Culture Open (WCO) ubitewemo inkunga na Minisiteri y’Umuco, Siporo n’Ubukerarugendo muri Korea. Kuva mu mwaka wa 1991, WCO yakoze ibikorwa bitandukanye hagamijwe gusakaza amahoro ku Isi.

Muri iri serukiramuco abashyitsi baturutse mu mahanga ngo bateguriwe icyiciro cyo gusogongera ku muco wa Korea binyuze mu mafunguro n’ibyo kunywa bitegurwa mu buryo bwa gakondo y’iwabo by’umwihariko ibyo mu gace ka Cheongju.

Mu bahanzi bazatanga ibiganiro muri iri serukiramuco harimo Jean Paul Samputu uzatanga inyigisho zikubiye mu nyandiko yise "I see myself in the person I cannot forgive." Uretse izi nyigisho zizatangwa ku ngingo zirimo ubwiyunge, kubabarira n’amahoro, hanateganyijwe umwanya w’imurikagurisha, ingendoshuri ndetse n’ibitaramo.

Samputu asanzwe ari umuhanzi ubifatanya no kuba Ambasaderi w’amahoro. Ni n’umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bazwi ku rwego mpuzamahanaga, mu minsi yashize yanditsweho igitabo « Rwanda’s Voice: An Ethnomusicological Biography of Jean-Paul Samputu » cyanditswe n’Umunyamerika Swanson Brent wo muri Kaminuza ya Miami, wakoze ubushakashatsi kuri muzika y’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza