00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sam Karenzi yakomoje ku nkomoko y’ikiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ cyavugishije benshi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Ukwakira 2021 saa 02:41
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gutangiza ikiganiro Urukiko rw’imikino kuri Radio10 kigahagarara, abanyamakuru bayobowe na Sam Karenzi baherutse gutangiza ikindi bise ‘Urukiko rw’ubujurire mu mikino’ kiri mu byasamiwe hejuru n’abakunzi b’amakuru y’imikino.

Sam Karenzi, Kalisa Bruno Taifa na Axel Horaho batangiranye ikiganiro ‘Urukiko rw’imikino’ kuri Radio10 nyuma yo kugihagarika, bahise bagendera rimwe batangiza icyo bise ‘Urukiko rw’ubujurire’ kuri radio Fine FM.

Gukundwa ku ibi biganiro aba banyamakuru bakora, gushingira ku kuntu bavuga amakuru badaciye ku ruhande, icyiza bakagishima ikibi bakakinenga.

Nubwo ariko iki kiganiro gikundwa kikanakurikirwa n’abatari bake, cyagiye kibateranya n’abantu batandukanye.

Mu kiganiro na IGIHE, Sam Karenzi yagize ati “Hari hakenewe impinduka nyuma y’imyaka icumi hakorwa ibintu bimwe mu biganiro bya siporo! Bampamagaye kuri Radio10 nibwo natekereje icyo nakora ngo nsimbure neza abari bagiye (Jado Castar, David Bayingana n’abo bakoranaga).”

Sam Karenzi yavuze ko yagize amahirwe Abanyarwanda bagakunda izo mpinduka ku rwego rwo hejuru.

Uyu munyamakuru avuga icyakora ko nubwo ari ikiganiro cyakiriwe neza n’Abanyarwanda ariko hari abandi batakishimiye.

Uku kutakishimira nibyo byatumye ubuyobozi bwa Radio10 bumuhindurira inshingano agirwa umuyobozi wa Radio, Taifa na Axel bimurirwa mu bindi biganiro.

Gukurwa mu byo kuvugira kuri radio, Sam Karenzi avuga ko bitamushimishije ndetse na bagenzi be bababajwe no kuba bari batandukanyijwe bahitamo gushaka ahandi berekeza.

Byarangiye bimukiye kuri Fine FM mu ’Rukiko rw’Ubujurire’. Uyu munyamakuru wanahise agirwa umuyobozi w’iyi radio, ahamya ko batazigera barekeraho aho gukora ibiganiro bibwiza ukuri abaturage kuko babonye ibyo bakunda kandi bakwiye.

Ati “Siporo yacu yabaye ikirwa, ntijyanye n’iterambere ry’igihugu! Turihuta mu bindi bice bisigaye by’imibereho y’Abanyarwanda ariko siporo yo ntijya iva aho iri.”

Ubwo batangizaga ikiganiro ‘Urukiko rw’ubujurire mu mikino’ , Sam Karenzi na bagenzi be bakorana bavugiye kuri radio ko biteguye guhura n’icyo aricyo cyose ariko ko batazatatira igihango.

Ikiganiro na Sam Karenzi

Axel Horaho, Kalisa Taifa Bruno na Sam Karenzi batangije ikiganiro bise 'Urukiko rw'imikino' kuri Radio10, bimukiye kuri Fine FM batangiza icyo bise 'Urukiko rw'Ubujurire mu mikino'
Uretse kuba umunyamakuru kuri Fine FM, Sam Karenzi yagizwe umuyobozi w'iyi radio

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .