Kwamamaza

Saga na The Ben basohoye amashusho y’indirimbo bakoreye muri Amerika

Yanditswe kuya 2-08-2016 saa 15:32' na IGIHE


Umuhanzi mushya mu njyana ya Hip Hop, Ronald Sagamba[SAGA] yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Life’ yahuriyemo n’umuririmbyi The Ben babana muri Amerika.

Sagamba asanzwe ari umunyeshuri muri San Francisco University mu ishami ry’ubucuruzi, abifatanya no gukora umuziki ndetse yizeye kuzagera ku rwego rukomeye ari nacyo cyerekezo yihaye.

Ati “Natangiye nkina ikinamico nyuma njya mu byo kubyina haba imbyino zigezweho no guhamiriza. Hagati aho nkaba naragiye ngerageza kuriririmba mu makorali gusa bikangora kuko nari mfite ijwi rinini kandi narifuzaga akajwi gato k’abana. Maze kujya mu mashuri yisumbuye nibwo nahisemo gukora hip hop kuko itangora kandi ikajyana n’ijwi ryanjye.”

Mu ndirimbo ‘Life’, SAGA avuga ko yayikoze ashaka gutanga ubutumwa ku rubyuruko no ku bihebye. Ati “Nayikoze nshaka kurema icyizere mu bantu bumva ko ubuzima bwabo nta hazaza buzagira. Nifashijije The Ben kugirango amfashe gusakaza ubwo ubutumwa bwiza nk’umuhanzi w’icyitegererezo muri muzika nyarwanda.”

Yatangiye gukora umuziki ku giti cye mu mwaka wa 2012, amaze guhanga indirimbo eshatu ndetse yizeye ko nakomeza kugira umuhate azuzuza album bidatinze.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved