Safi yahundagajweho ibitutsi, yitwa ‘umupfubuzi’ nyuma y’iminsi ibiri arongoye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ukwakira 2017 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ku mbuga nkoranyambaga, cyane mu matsinda ya za WhatsApp, ikiganiro cyari ijwi ryumvikanisha umukobwa wibasira ku kigero cyo hejuru abahungu batereta abakobwa baba hanze y’u Rwanda babakurikiyeho amafaranga ndetse ntiyatinya kubita abapfubuzi.

Muri iryo jwi IGIHE yabashije kumenya neza ko ari irya Parfine Umutesi wahoze akundana n’umuhanzi Safi Niyibikora wo mu itsinda rya Urban Boys, ryumvikanamo imvugo yuje uburakari n’ibitutsi bikomeye ariko ntiturabasha kumenya uburyo ryasakaye.

Uyu mukobwa uba mu Busuwisi yahoze ari mu munyenga w’urukundo na Safi ndetse inshuro nyinshi bagaragaye bahuje urugwiro mu butembere i Dubai n’ahandi babaga bari kumwe agatoki ku kandi barandatana ubudatana; gusa kera kabaye ubanza harazimye uwaka bagatana nabi.

Muri 2015 nibwo Safi yavuzwe mu rukundo rweruye na Parfine Umutesi wafashe rutema ikirere akava mu Busuwisi kugira ngo amusure mu Rwanda. Muri icyo gihe uyu muririmbyi wo muri Urban Boyz yahamije byeruye ko nyuma ya Knowless asigaye akundana n’uwitwa Parfine ufite uburanga n’imico bikwiye kuranga uwo bazarushingana.

Icyo gihe yagize “Urukundo rurahari n’ubukwe tuzabukora. Si none aha ariko ubukwe burahari, tuzabatumira.”

Parfine yaje gusura Safi mu Rwanda

Mu mezi make ashize ya 2017 nibwo iby’uko Safi yatandukanye na Parfine byageze ahagaragara bombi ntibashaka kubitindaho ahubwo bikurikirwa n’uko uyu muhanzi yahise anoza umugambi wo gushyingiranwa n’undi mukobwa utari uzwi cyane witwa Niyonizera Judithe, ubu babana nk’umugore n’umugabo kuva iminsi itatu ishize.

Mu gihe Safi yari amaze gufata rutema ikirere yerekeje hanze y’u Rwanda mu kwezi kwa buki hamwe n’umugore we, yaherekereshejwe ibitutsi na Parfine wavuze ko abahungu benshi bo mu Rwanda basigaye bagenzwa n’amafaranga iyo bigeze ku bakobwa baba hanze.

Ijwi rya Parfine ryakwirakwiye, ryumvikana atangira ati “ Satani imaze abantu, satani iraritse, ubuhungu bwigize ubupfubuzi noneho bwishyize kuri cyamunara urishye menshi niwe ubatwara nta gaciro bagifite, nta bwonko bagifite, nta kuvuga ngo barashaka akazi, oya, bategereje Aba-Diaspora babatunga noneho utanze menshi akaba ariwe ubegukana.”

Uyu mukobwa akomeza yumvikana mu magambo akarishye ndetse ntabwo aca ku ruhande amisha ibitutsi yungikiranya kimwe ku kindi kugeza no ku bice by’ibanga mu buryo bwumvikanisha umujinya umwe w’umuranduranzuzi.

Akomeza avuga ko abakobwa b’abanyarwanda baba mu mahanga abo yise ‘Aba-Diaspora’, basigaye baharawe n’abahungu bagamije kubakuramo amafaranga.

Ati “Njyewe ubu maze kubwira umunyamakuru nti ’nzaza i Kigali, ndagusabye ntegurira ikiganiro njye mfite ijambo nshaka kubwira abantu, Isi yose, nshaka kubwira aba-Diaspora b’abakobwa ngo urwo bapfuye’, ngize Imana mbivuyemo neza nubwo nasebye nta ndwara mpakuye ariko noneho hari abandi bahakura n’indwara bakanarindagira, bakanabiba bakabamara bakabacucura. Yesu weee, uzi ko […] birakabije, ntabwo ibi bintu bibaho. Abahungu bose ubu bari ku ba Diaspora, uwakubwira nk’abahungu bamaze kuntereta.”

Safi ngo yakurikiye amafaranga

Kuwa 29 Ukwakira 2016 nibwo Safi yavuye mu Rwanda yerekeje i Dubai mu cyo yari yise ‘ikiruhuko’, aho muri uyu mujyi yahahuriye na Parfine bari bamaze igihe batabanye neza bikavugwa ko rwari urugendo rwo kwiyunga.

Aba bombi bagiranye ibihe byiza muri uyu mujyi w’Abarabu, gusa Parfine mu butumwa bwe yumvikana ashimangira ko muri icyo gihe Judithe uherutse kubana na Safi yari yarahize kuzakora ibishoboka byose akegukana uyu musore uririmba benshi bagahogora ngo kuko akunda amafaranga kandi yiteguye kuyamuha.

Ati “Uriya mukobwa yamuguriye inzu, yamuguriye imodoka, bari kumwe kuva umwaka ushize buriya Safi yaje Dubai uriya mukobwa baratangiranye. Safi akamusuzugura, umukobwa amwizirikaho avuga ngo uyu muhungu akunda ‘cash’ kandi nzazimuha. Nzamutwara Parfine.”

Parfine yumvikana kandi avuga ko atari mubi ‘nka bo’ ku buryo yahonga ibintu umuhungu bene ako kageni. Ati “Oya, oya, njyewe ntabwo nagura umuhungu kugera kuri urwo rwego ngo muhe utwanjye twose.”

Mu Kwakira 2014 nibwo hatangiye gukwirakwizwa ko Safi yaba akundana na Parfine nyuma y’igihe atandukanye na Knowless bakundanye iminsi itari mike.

Umutesi Parfine yari asanzwe ari umugore wa Blaise Pistoletti ukora mu Bitaro bya ICRC biherereye mu gace kitwa Novye mu Busuwisi, bafitanye abana babiri b’abakobwa.

Safi Niyibikora wiyita Madiba ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017 yashyingiranywe na Niyonizera Judithe bari bamaranye igihe gito bakundana.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, twagerageje kuvugana na Parfine uba mu Busuwisi ntitwamubona ku murongo we wa telefoni gusa amakuru agera kuri IGIHE avuga ko nyuma y’iri jwi yahise ahindura nimero; naho ku rundi ruhande Safi we akaba yafashe rutema ikirere yerekeza hanze y’u Rwanda mu kwezi kwa buki.

Parfine na Safi mu birori byo gutora Miss Rwanda. Foto/Richard.
Safi yavuzweho kuba mu rukundo na Parfine usanzwe ufite umugabo n'abana babiri
Parfine na Safi bamenyaniye i Burayi
Niyonizera Judithe yahoberanye na Safi imiryango ikimara kubemerera kubana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza