00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Safi Madiba yiyemeje gufasha abanyempano mu muziki batuye muri Canada

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 Gicurasi 2021 saa 02:04
Yasuwe :
0 0

Safi Madiba usigaye atuye muri Canada ari naho akorera umuziki, yiyemeje gufasha abanyempano batuye mu gihugu kimwe bakunze kugorwa no kutabona uko bamurika impano zabo.

Ibi Safi Madiba yabibwiye IGIHE nyuma yo gusohora indirimbo ‘Hold me’ yakoranye n’umuraperi winjiranye mu muziki izina rya ‘Niyo’, akaba umwe mu bahanga bakorera umuziki muri Canada Niyo.

Mu kiganiro kigufi Safi Madiba yaduhaye, yagize ati “Aha hari abasore n’inkumi bafite impano zikomeye ariko babuze uko bazigaragaza. Kuki se njye ntashobora gukoresha byibuza inzira zanjye nkagira abo mfasha? buri wese nzabona ufite impano nzamufasha uko nshoboye kose.”

Safi Madiba byitezwe ko mu mpera z’iki cyumweru aribwo atangaza umuhanzi mushya agiye kwinjiza muri ‘Ni ukuri Music’ sosiyete yatangije yo gufasha abanyamuziki bakizamuka.

Mu mpera za 2019 nibwo Safi Madiba yerekeje muri Canada, icyo gihe byavugwaga ko sanze yo umugore we Niyonizera Judith bari bamaze imyaka ibiri basezeranye kubana imbere y’amategeko.

Nyuma y’igihe gito ageze muri Canada, Safi Madiba wari umaze gutandukana na The Mane yanatandukanye n’umufasha we atangaza ko yafunguye sosiyete ‘Ni ukuri music’ izajya ifasha abahanzi.

Niyo, umusore wa mbere wafashijwe na Safi Madiba bagakorana indirimbo 'Hold me'
Ubwo Safi Madiba na Niyo bafataga amashusho y'indirimbo 'Hold me'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .