00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Safi Madiba yasinyishije umuhanzi mushya muri ‘Nukuri Music’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Kamena 2021 saa 04:16
Yasuwe :
0 0

Niyibikora Safi wamenyekanye nka Safi Madiba umaze igihe akorera umuziki muri Canada aho atuye kugeza ubu, yatangaje ko yasinyishije umuhanzi mushya muri ‘Nukuri Music’, sosiyete ye nshya.

Safi Madiba yasinyishije umusore witwa Darcy Muhoza wanahise asohora indirimbo nshya yise ‘Too fun’.

Mu kiganiro na IGIHE, Safi Madiba yavuze ko uyu musore basinyanye amasezerano y’imyaka itatu amufasha ibijyanye no gukora indirimbo ndetse kuzimenyekanisha.

Avuga kuri uyu muhanzi, Safi Madiba yavuze ko we n’ikipe y’abo bakorana bamubonyemo ubuhanga budasanzwe mu muziki, ari nabwo bwatumye bamusinyisha.

Ati “Ni umusore w’umuhanga, urebye indirimbo yakoze mbere cyangwa ukamubona aririmba, wumva ubuhanga bwe! Nizera ko niduhuza imbaraga tuzakora ibintu bikomeye mu muziki.”

Darcy Muhoza ni umwe mu basore basanzwe bakorera umuziki muri Canada aho asanzwe anatuye.

‘Nukuri Music’ Safi Madiba yashinze ubwo yari akiri mu Rwanda, ni nayo yatumye agirana ibibazo na The Mane.

Ubuyobozi bwa The Mane bwamushinjaga gufungura ikompanyi kandi afite amasezerano mu yindi. Uyu muhanzi we ntiyigeze ahakana cyangwa ngo yemeze ibyo gushinga ‘Nukuri Music’.

Kuva mu mpera za 2019 avuye muri The Mane agatangira kwikorana umuziki, Safi Madiba yakoreraga umuziki muri iyi kompanyi ye nubwo yari atarayitangaza ku mugaragaro.

Kubanza kwita ku mirimo ya ‘Nukuri Music’, Safi Madiba avuga ko aribyo byatindije imirimo yo kurangiza album ye ya mbere yise Back to life imaze imyaka itatu.

Indirimbo nshya ya Darcy Muhoza

Darcy Muhoza niwe muhanzi Safi Madiba yinjije muri 'Nukuri Music'
Uyu musore yahise asohora indirimbo nshya yise 'Too fun'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .