00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Safi Madiba yasohoye indirimbo ‘Remember me’ yifashishijemo umunyamideri wo muri Eritrea

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Nyakanga 2021 saa 10:50
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo guha impano y’indirimbo abakunzi be muri ibi bihe by’impeshyi, Safi Madiba yasohoye ‘Remember me’, igaragaramo umunyamideri Febuven Temesghen ukomoka muri Eritrea.

Uyu muhanzi nubwo atifuje kuvuga amafaranga byamutwaye kugira ngo uyu munyamideri yemere kujya mu mashusho y’indirimbo ye, yavuze ko bitari ibintu byoroshye cyane ko asanzwe ari umukobwa uzwi iwabo wagize umwuga ibijyanye no kumurika imideri.

Mu kiganiro na IGIHE ubwo yari akimara gusohora iyi ndirimbo, Safi Madiba yagize ati “Ubusanzwe yitwa Febuven Temesghen, iwabo bamuzi nk’umunyamideri ukomeye, ninayo mpamvu nanjye namwiyambaje mu gufata amashusho y’indirimbo yanjye.”

Avuga ku ndirimbo ye nshya, Safi Madiba yagize ati “Iyi ndirimbo yanjye nshya rero ni impano nageneye abakunzi banjye muri ibi bihe by’impeshyi, ndabizi ko muri ibi bihe baba bashaka umuziki mushya kandi mwiza, ni muri urwo rwego nabatekerejeho.”

Safi Madiba yanavuze kandi ko yishimiye kongera gusohora indirimbo nyuma y’iminsi ahugiye mu bikorwa bya ‘Nukuri Music’ sosiyete yashinze ifasha abahanzi bakizamuka.

Ati “Mu minsi ishize nari ndi kwita cyane kuri Nukuri Music, hari ibyo nari mpugiyemo ariko ubu bimaze kujya ku murongo ninayo mpamvu navuze ngo reka nsohore indirimbo yanjye nshya.”

Kugeza ubu uyu muhanzi yamaze kwemeranya imikoranire na ‘Darcy Muhoza’ nawe utuye muri Canada, uyu akaba aherutse gusohora indirimbo yitwa ‘Too fun’.

Iyi ndirimbo nshya ya Safi Madiba yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element, mu gihe amashusho yayo yo yatunganyijwe n’umusore witwa Lievain Rucyaha.

Safi Madiba n'inkumi yifashishije muri video
Safi Madiba yavuze ko yiyambaje Febuven Temesghen kuko ari umunyamideri usanzwe azwi iwabo muri Eritrea

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .