Safi Madiba ari gukora album izasobanura ubuzima bushya abayemo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Kamena 2018 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Safi Madiba ageze kure umushinga wo gukora album ya mbere imwinjiza mu muziki nk’umuhanzi ku giti cye nyuma y’igihe gishize afashe umwanzuro wo gusezera mu itsinda yahoze aririmbamo.

Safi amaze gukora indrimbo nyinshi zakunzwe. Yahereye ku yitwa ‘Got it’ yafatanyije na Meddy akurikizaho izindi nka ‘Kimwe Kimwe’, ‘Fine’ yakoranye na Rayvanny, ‘My Hero’ nayo iri gucurangwa cyane mu Rwanda n’izindi.

Yaherukaga gusohora indirimbo yise ‘Nisamehe’ yahuriyemo na Riderman[wamuhagarariye umunsi yarushinganye na Niyonizera Judith], ubu afite indi nshya yitwa ‘Good Morning’ iri gufatirwa amashusho na Producer Sasha VyBz wo muri Uganda.

Yabwiye IGIHE ko bi bikorwa byose n’indi mishinga mishya ateganya gukora vuba byose bigize album ya mbere ari gutegura yise ‘Back to Life’ ikubiyemo bimwe mu byihariye ku buzima bushya asigaye abamo.

Yagize ati “Ndi gukora imishinga myinshi, mfite gahunda yo gukora cyane ku buryo umwaka utaha nzasohora album. Ubu indirimbo ndi gukora yitwa Good Morning, iri gutunganywa mu buryo bw’amashusho na Sasha Vybz, nitabaje Mariva, ni we uri kumfasha gufata amashusho yo mu kirere.”

Safi Madiba yongeyeho ko album ye ‘Back to Life’ ateganya kuzayishyira hanze mu gitaramo azakora mu mpera z’umwaka wa 2019. Ati “Iyi ndirimbo nayo izaba iri kuri album yanjye ya mbere nise ‘Back to Life’, iyi nzayishyira hanze mu gitaramo nteganya kuzakora mu Ukuboza mu mpera z’umwaka utaha wa 2019.”

Yavuze ko ateganya gukora album izaba igizwe n’indirimbo ziganjemo izivuga ku buzima bushya abayemo n’ahazaza he n’ibindi abantu bibaza ku buzima bwe.

Mu ndirimbo zihariye zizasohoka kuri album nshya Safi Madiba ateganya gushyira hanze harimo iyitwa ‘Igifungo’ ikubiyemo inkuru mpamo ku rukundo rwe na Judithe n’uburyo abantu bamwe bagiye barwivangamo.

Amwe mu mafoto ya Safi i Karongi mu ifata amashusho y’indirimbo ye ’Good Morning’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza