Rwaramba, Umunyarwandakazi uzi amabanga menshi ku buzima n’imibereho bya Michael Jackson

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Ugushyingo 2019 saa 04:13
Yasuwe :
0 0

Wenda ni ubwa mbere wumvise mu matwi yawe izina Rwaramba Grace cyangwa se ni ubwa kenshi, gusa ni umwe mu bantu bake ku Isi babaye hafi ya Michael Jackson wamamaye cyane mu njyana ya Pop.

Uyu Munyarwandakazi w’imyaka 51, yakoranye igihe kinini na Michael Jackson ari umunyamabanga we nyuma aza kuba umurezi w’abana be batatu; Michael Joseph Jackson, Jr. Paris Michael Katherine Jackson na Prince Michael Jackson II [Blanket Jackson].

Rwaramba Grace yakoranye na Michael Jackson igihe kigera ku myaka 17 aho imyaka itanu yayimaze ari umunyamabanga w’uyu muhanzi, indi 12 akayimara ari umurezi w’abana be batatu.

Ubwo yakoraga nk’urera abana ba Michael Jackson yigeze kwirukanwa ku mirimo ye mu Ukuboza 2008 ariko muri Mata 2009 arongera agarurwa kumukorera gusa muri Kamena uwo mwaka uyu muhanzi wabaye icyamamare ntabwo ubuzima bwamuhiriye kuko yahise yitaba Imana.

Rwaramba yavukiye muri Uganda ahitwa Ishaka mu Karere ka Bushenyi mu Burengerazuba bw’iki gihugu ariko ababyeyi be bafite inkomoko mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda.

Uyu mugore yakundwaga byimazeyo n’abana ba Michael Jackson ku buryo byageze aho bamwiyumvamo bakajya bamwita ‘Mama’ ndetse ubwo yirukanwaga bashyize se ku nkeke kugeza amugaruye.

Mu 2009 Bryan Michael Stoller ukora filimi wakoranye bya hafi na Jackson yabwiye Time Magazine ko ‘Grace yari ameze nka nyina w’abana ba Michael Jackson. Umuntu umwe rukumbi nabonye wabashakaga kwisanzura ku bana ba Michael Jackson yari Rwaramba.’

Mu 2009 ubwo Michael Jackson yamaraga gupfa, hasohotse inkuru zavugaga ko Katherine Jackson ubyara Michael Jackson yahamagaye Rwaramba amubwira ko abana bari kurira bamushaka ariko igihe Rwaramba yasabaga kuvugana n’abana yasanze basinziriye.

Andi makuru avuga ko yahamagawe n’abo mu muryango w’uyu muhanzi yabaye hafi cyane bashaka kumenya ububiko bw’ahari amafaranga Michael yari yarahishe mu nzu babagamo.

Rwaramba yamenyanye na Michael Jackson binyuze muri Deepak Chopra, Umuhinde wari inshuti magara ya Michael Jackson na Rwaramba akaba yari inshuti y’akadasohoka y’umuryango w’uyu mugabo.

Umukobwa wa Deepak Chopra witwa Mallika Chopra yigeze kwandika kuri internet agaragaza ko ‘Rwaramba arenze kuba inshuti yanjye magara, mufata nka mukuru wanjye ndetse afata ababyeyi banjye nkabe yita data ‘se’.

Rwaramba afata Michael Jackson nk’uwagiye aha akanyamuneza benshi

Mu nyandiko ye yanditse nyuma y’urupfu rwa Michael Jackson, Rwaramba yamugaragaje nk’umwe mu bantu bihariye kandi batangaga ibyishimo kuri benshi.

Ati “Michael Jackson yari umuntu wihariye. Yari umunyempano, ukunda kugirira impuhwe abandi kandi wahaye ibyishimo abatari bake. Yakundaga umuryango we b’umwihariko abana be beza.”

Akomeza agira ati “Icyiyongera ku kuba narabaye umukozi imyaka 17 akanyizera nkita ku bana be, yari inshuti yanjye magara. N’ubwo ubucuti bwacu bwazagamo kidobya nk’uko ku bundi bwose bugenda yari umwizerwa. Nishimira kandi nkaha icyubahiro urwibutso rwe.”

Rwaramba, umurwanashyaka ku bashaka kwangiza izina rya Michael Jackson

Mu ntangiriro za Werurwe 2019 uyu mwaka hasohotse filimi mbarankuru yakozwe na HBO ivuga ko icyamamare mu njyana ya Pop, Michael Jackson, yasambanyije abana b’abahungu babiri.

Iyi filimi yiswe ‘Leaving Neverland’ ishingiye ku nkuru y’abagabo babiri aribo Wade Robson na James Safechuck bemeza ko Michael Jackson yabasambanyije ku gahato bakiri abana.

Iyi filimi ifite ibice bibiri yakozwe na Dan Reed ikaba yarerekanywe bwa mbere mu iserukiramuco rya Sinema rya Sundance Film Festival.

Rwaramba ni umwe mu bamaganye iby’iyi filimi yemeza ko ibivugwamo nta shingiro bifite ari uguharabika uwabaye umukoresha we mwiza.

Mu ibaruwa ndende Rwaramba yanditse ku wa 7 Werurwe 2019 yagaragaje ko Michael atari umuntu wagira ubushobozi bwo gutekereza kubabaza abana.

Ati “Niba Michael yarakoreye ibya mfura mbi Wade Robson na James Safechuck, ndabihanganishije. Ntabwo ndi kuvuga ko nzi ibyabaye hagati yabo na Michael Jackson kuko ntari mpari. N’ubwo, Michael Jackson atari hano ngo yisobanure ndetse no kubera ko muzi byihariye n’ubuzima yabagamo. Niyumvamo kuba navuga namagana ibyo nizera ko ari ibinyoma. Umuntu aba bagabo bavuga ntabwo ariwe njye nzi.”

Yemeza ko mu myaka yose yabanye na Michael Jackson nta kintu na kimwe yamubonyeho cyatuma yizera ko ibyo ashinjwa byo gufata abana b’abahungu ku ngufu aribyo.

Rwaramba avuga ko azi ubuzima bwa Michael Jackson bihagije ndetse by’umwihariko akaba yarabanye nawe kugeza ku ndunduro y’ubuzima bw’uyu mugabo.

Ati “Mu myaka 12, guhera 1997 kugeza mu 2009 nari umwe mu bagize umuryango wa Michael Jackson. Namaranye igihe kinini nawe mu myaka 12 ya nyuma y’ubuzima bwe kurusha undi wese uretse abana be.”

Ku wa 25 Kamena 2009 nibwo Michael Jackson wafatwaga nk’umwami w’injyana ya Pop yashizemo umwuka, agasezera ku Isi yari amazeho imyaka 50.

Umunsi yitaba Imana Isi yacitse ururondogoro ku bwo kubura uyu mugabo wari umaze imyaka isaga 30 yarayigaruriye, kugeza ubwo ishakiro ry’amakuru rya Google ryahagaze bitewe n’abantu benshi cyane barikoreshaga, bashaka kumenya amakuru y’impamo.

Benshi bibuka Michael Jackson nk’umuhanzi n’umubyinnyi w’umuhanga wagiraga umuhate mu guharanira Isi nziza abinyujije mu ndirimbo ze zakunzwe nka Heal The World, Will you be There n’izindi.

Nyamara amateka ye yajemo kidobya y’abagabo bamushinja kuba yarabafashe ku ngufu ubwo bari bakiri abana.

Abashinja gufatwa ku ngufu ni Wade Robson ufite imyaka 36 na James Safechuck ufite imya 40. Batanze ubuhamya biciye muri filimi mbarankuru yiswe “Leaving The Neverland” yatambukijwe kuri Televiziyo ya HBO muri Werurwe uyu mwaka.

Abana ba Michael Jackson bafataga Grace Rwaramba nk'umubyeyi wabo
Aha Rwaramba yari kumwe na Paris Michael Katherine Jackson uri mu bana ba Michael Jackson yitagaho
Grace Rwaramba yabaye hafi ya Michael Jackson imyaka irenga 17
Hano Michael Jackson yari ari kumwe na James Safechuck umushinja kumusambanya akiri umwana
Wade Robson yavuze ko Michael Jackson yatangiye kumufata ku ngufu afite imyaka irindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza