00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA yashyizeho irushanwa rizahemba umuhanzi uzitwara neza miliyoni 1 Frw

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Ukwakira 2021 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashyizeho irushanwa ‘Garagaza impano yawe utsindire 1.000.000 Frw’ rizitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo abashushanya, abahanga indirimbo, imivugo, urwenya no kubyina, rizahemba uwitwaye neza kurusha abandi.

Abazitabira iri rushanwa basabwe gukora ibihangano bigendeye ku nsanganyamatsiko ‘Dufatanye kuzahura ubukungu’ n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya EBM mu gutanga fagitire zemewe, bagaragaza uruhare rw’imisoro mu iterambere ry’u Rwanda.

Abifuza guhatana muri iri rushanwa barasabwa gukurikira ‘Follow’ Rwanda Revenue Authority ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Twitter na Instagram.

Nyuma yo gukora igihangano kigaruka ku ngingo zashyizweho, umuhanzi asabwa gushyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze yifashishije #TAM2021, hanyuma agakora Tag akoresheje RRA.

Mu bihangano 10 bizatoranywamo ibyiza kuruta ibindi, hazahembwamo bitatu, icya mbere gihabwe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Abafite impano bifuza guhatanira ibi bihembo barasabwa gutanga ibihangano byabo bitarenze tariki 8 Ugushyingo 2021.

Abanyempano bagiye gutsindira miliyoni 1 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .