00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel Mbonyi arifuza ibyuma byo gukuza impano za benshi mu gihe Tonzi ashaka kuvana abana mu bwigunge

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Nyakanga 2021 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Icyumweru kirashize abahanzi bose bari muri Rwanda Gospel Stars Live baganiriza itangazamakuru ku mishinga yabo, imwe mu izabafasha kwigaragaza muri iri rushanwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021, buri muhanzi wari witabiriye iki gikorwa cyiswe ‘Meet the press’ yagaragaje umushinga we.

Israel Mbonyi yavuze ko bitewe n’uko gukora ibitaramo biri mu bintu bimugora kubera kutagira ibyuma bye bya muzika, yahise akora umushinga wo kugura ibye.

Yashimangiye ko mu gihe yaba yifitiye ibyuma yigengaho byamworohereza gukora ibitaramo bigera no mu byaro bya kure, ariko kandi bikaba byanamufasha mu kumurika impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Tonzi nk’umwe mu bahanzi bakuru bari muri iki gikorwa, yavuze ko afite umushinga wo guhanga ibiganiro by’abana.

Ati “Iyo uri kureba televiziyo n’imbuga nkoranyambaga usanga nta biganiro byagenewe abana dufite mu Rwanda! Nifuza gukora ibiganiro, indirimbo z’abana no gufasha abana bafite impano zitandukanye kugira ngo tugire ibiboneye abana bareba!”

Murava Annette nk’umuhanzi ukizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, we yavuze ko afite umushinga wo gushinga ikigo cyajya gifasha abafite ikibazo cy’agahinda gakabije baterwa n’ibikomere binyuranye bagize.

Iki kigo avuga ko yajya agihurizamo abo bantu, bakaganira ku bibazo buri wese yahuye nabyo ndetse akareba n’abafite impano zinyuranye akaba yabafasha.

Byitezwe ko tariki 30 Nzeri 2021 umuhanzi uzahiga abandi kugira umushinga mwiza no gushyigikirwa cyane, azashyikirizwa miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda ziyongera ku yo yagiye ahabwa mu gushyigikira umushinga we.

Izi miliyoni zirahatanirwa n’abahanzi barimo Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi, Rata Jah Naychah, James na Daniella, Gisubizo Ministries, MD, Dorcas & Vestine, Kingdom Ministries, Gisele Precious, True Promises Ministries, Aimée Frank Nitezeho na Aneth Murava.

Abahanzi batangiye gukangurira abakunzi babo kubaha inkunga yo gushyira mu ngiro imishinga yabo, binyuze mu bitaramo binyura kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Buri wese wifuza gushyigikira umuhanzi akunda muri 15 bamaze gutangazwa, arasabwa kujya muri telefone ye umurongo yaba akoresha wose, agakanda *544*300* nimero y’umuhanzi ashyigikiye hanyuma agashyiraho # cyangwa akanyura hano .

Nta giciro cyashyizweho, buri wese yitanga uko yifite mu rwego rwo gushyigikira umuhanzi akunda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .