00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Rwanda film office’ yinjiye mu bufatanye bwitezweho kubyarira inyungu Sinema Nyarwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kamena 2021 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Iterambere rya sinema nyarwanda rishobora kubyarira inyungu igihugu muri rusange, ni muri urwo rwego Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwatangije Rwanda Film Office (RFO) ishinzwe kurebera hamwe iby’iterambere rya sinema.

Binyuze mu masezerano y’ubufatanye u Rwanda rufitanye na Wallonie-Bruxelles International (WBI), kuva tariki 1 kugeza 3 Kamena 2021, mu Mujyi wa Kigali habereye amahugurwa y’iminsi itatu yari agamije gufasha Rwanda Film Office kunoza imikorere.

Mu byo barebeye hamwe muri aya mahugurwa harimo uko abakora sinema mu Rwanda bakongererwa ubushobozi bakagira ubumenyi mu byo bakora, uko hareshywa abashoramari no kurebera hamwe uko abifuza gushora imari mu sinema nyarwanda bakoroherezwa yaba mu misoro no mu mikorere.

Bakiri ku bijyanye n’amikoro muri sinema nyarwanda, barebeye hamwe uko hashyirwaho ikigega cyajya cyunganira abakora uyu mwuga.

Ibindi barebeye hamwe harimo gutekereza uko habaho amasezerano y’imikoranire mu bya sinema (Accord de co-productions) hagati ya Rwanda Film Office na Wallonie Bruxelles International.

Ni amahugurwa yateguwe na Association des Trophées Francophones du Cinéma (ATFCiné) ifatanyije na Rwanda Film Office ku bufasha bwa Wallonie-Bruxelles International au Rwanda (WBI).

Aya mahugurwa yagaragayemo abantu banyuranye batanze ibiganiro biganjemo abasanzwe baba mu ruganda rwa sinema yaba mu Bubiligi, u Bufaransa ndetse na Sénégal.

Ku munsi wa mbere bahuguwe ibijyanye no gukora sinema, amasomo bigishijwe na Joël Karekezi n’Umubiligi ukora bya sinema witwa Aurélien Bodinaux. Bombi bakoranye ku mushinga wa filime yitwa ‘La Miséricorde de la Jungle’.

Uyu munsi kandi Umuyobozi w’ishuri rya sinema mu Bubiligi, Dominique Standaert yatanze ikiganiro cyarangiye abitabiriye aya mahugurwa basanze abakora sinema mu Rwanda bakeneye amahugurwa ku bijyanye n’uyu mwuga.

Ku munsi wa kabiri w’amahugurwa harebewe hamwe uburyo abakora sinema bajya boroherezwa gukora mu kubona ubushobozi.

Nyuma yo kuganirizwa uko ahandi bikorwa, hakagirwa impaka ku gukuriraho no kugabanyirizwa imisoro y’ibikoresho byo muri sinema no kurebera hamwe ibijyanye no kubona inguzanyo n’inkunga, abari muri aya mahugurwa batanze igitekerezo cyo kureba uko hashyirwaho ikigega cyajya kigoboka abakora sinema mu Rwanda.

Ku munsi wa gatatu w’amahugurwa, abari bayitabiriye barebeye hamwe uko habaho amasezerano y’imikoranire mu bya sinema (Accord de co-productions) hagati ya Rwanda Film Office na Wallonie Bruxelles International.

Hifashishijwe amasezerano y’imikoranire hagati ya Sénégal na Fédération Wallonie-Bruxelles, abari mu mahugurwa beretswe inyungu zayo ndetse banaganirizwa ku buryo akorwa.

Abitabiriye aya mahugurwa biyemeje ko mu myaka iri imbere u Rwanda ruzaba ari igicumbi cya sinema muri Afurika, bemeza ko mu Ukwakira 2021 aribwo hazongera kubaho andi mahugurwa yo gutegura imishinga itandukanye izaba yemejwe n’akanama katowe gahuriwemo n’u Rwanda ndetse na Wallonie Bruxelles International.

Abitabiriye aya mahugurwa baganiriye ku ngingo zitandukanye
Jérémie Karege, Umuyobozi wa Rwanda Film Office atanga igitekerezo
Isabelle Kabano, umwe mu bakora sinema nyarwanda
Joël Karekezi yaganirije abitabiriye aya mahugurwa uburyo sinema nyarwanda zikorwa
Amb.Guillaume Kavaruganda ushinzwe Uburayi, Amerika n’imiryango mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga (MINAFFET) ageza ijambo ku bitabiriye aya mahugurwa
Eric Santkin, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’ubukungu muri Wallonie Bruxelles International akaba n’Umuyobozi mukuru wayo mu Rwanda
Twahirwa Aimable, Umuyobozi w’Umuco muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ni umwe mu bitabiriye
Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco niwe wari umushyitsi mukuru

Kanda hano urebe amafoto menshi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .