Runtown na Sheebah bazava mu Rwanda bahafatiye amashusho y’indirimbo bakoranye

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 23 Nzeri 2017 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Runtown uri mu bakomeye muri Nigeria azasiga akoreye mu Rwanda amashusho y’indirimbo ahuriyemo na Sheebah Karungi wo muri Uganda, amwe agomba gufatirwa mu gitaramo cyabo.

Ahagana saa yine n’igice z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri 2017, nibwo uyu musore yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakirwa n’abari gutegura igitaramo ategerejwemo. Yaje asanga Sheebah wahageze ku wa Kane.

Mu kiganiro Runtown yagiranye n’itangazamakuru mu ijoro akimara kugera mu Rwanda, yashimangiye ko urugendo rwe ruhatse impamvu nyinshi zitari igitaramo gusa ndetse anemeza amakuru yavugwaga ko hari umushinga w’amashusho y’indirimbo ye uzakorerwa mu Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite byinshi byiza kandi ko buri gihe yishimira kwakira umuco mushya bityo akaba yishimiye n’uw’urugwiro yakiranywe. Uyu muhanzi yemeje ko indirimbo ye na Sheebah yitwa The Weekend amashusho yayo azafatwa mbere y’uko agenda.

Yagize ati "Sheebah nanjye dufitanye indirimbo twakoranye kandi nizeye ko amashusho yayo tuzayafatira mu Rwanda." Yavuze ko ataramenyeshwa neza n’abayobozi b’amashusho aho azafatirwa ariko ashimangira ko ari umushinga azasiga akoreye mu gihugu.

Umwe mu bateguye urugendo rwa Runtown mu Rwanda yamwunganiye avuga ko indirimbo afitanye na Sheebah bise The Weekend amashusho yayo azafatwa ku Cyumweru, tariki 24 Nzeri 2017, nyuma yo gukorana igitaramo. Indirimbo y’aba bombi izakorwaho na Sacha Vybz uri mu bakomeye i Kampala mu gukora amashusho.

Sheebah yavuze ko icy’ibanze mu byatumye agera ku ntera yo gukorana na Runtown indirimbo ari ubujyanama bwiza bombi bagize bakemeranya kuri uwo mugambi hanyuma ugasohozwa, kuri ubu amashusho bakaba bagiye kuyafatira mu Rwanda.

Yagize ati "Yego rwose, ibyo ni ukuri kwambaye ubusa. Ni ku nshuro ya mbere duhuye imbonankubone na Runtown, gusa bisa nk’aho turi abantu baziranye na kera. Umuziki ni mwiza kandi urivugira, umuntu ajya kuri murandasi akamenya akazi wakoze, hakabaho ibiganiro mu bajyanama. Yarabikunze, ndabikunda, nashakaga gukorana na we ariko nanashakaga ko na we yifuza gukorana nanjye, byarabaye, Imana ishimwe."

Yongeyeho ko amashusho yo mu gitaramo bahuriramo i Kigali ari kimwe mu bice bizagaragara mu ndirimbo yabo ariko ikaba izakorwa mu buryo bwihariye bivuze ko atari yo azifashishwa gusa.

Mu bibazo byinshi byabajijwe Runtown, harimo ikivuga ku cyo abona nk’ibanga mu muziki w’iwabo gituma abahanzi baho batera imbere kandi ari benshi. Yavuze ko ari ubufatanye burangwa hagati yabo ndetse ugasanga bagerageza no kubyaza amahirwe ubufatanye babona ku bandi bahanzi bakomeye muri Afurika no hanze.

Uyu muhanzi ari mu bubashywe muri Nigeria aho akomoka, indirimbo ye yitwa ’Mad Over You’ ntabwo ari nshya mu matwi ya benshi cyane ko yigeze kugera ku mwanya wa 38 rutonde rwa ’Billboard Twitter Top Tracks’.

Amaze gukora album zitandukanye zirimo iyitwa ’From the Keys to the Strings’, ’Become’, ’Rundown’ n’izindi. Iyitwa ’Ghetto University’ yasohoye mu mpera za 2015 niyo benshi bahamya ko yamugize uwo ari we muri iki gihe, kuko yatumye agera mu bahanzi batanu ba mbere bumvwa cyane muri Nigeria inatuma aba umwe mu binjiza menshi.

Sheebah yavuze ko ari inshuro ya mbere ahuye na Runtown nubwo bafitanye indirimbo
Runtown mu kiganiro n’abanyamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza