00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rukundo uhagarariye u Rwanda muri Mister Africa akomeje kwitwara neza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Kanama 2021 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Dismas Rukundo usanzwe amurika imideli wigenga uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Mister Africa International ribera muri Nigeria, yaje muri batanu batowe mu majwi yo kuri internet aho byasabaga amafaranga ngo umuntu amuhe amahirwe.

Muri iri rushanwa habanje gutora hifashishijwe Facebook aho bagenda bareba likes na comments umuntu yagize. Mu itsinda rya Rukundo kuri Facebook yanikiye bagenzi be cyane ko yagize amajwi 567. Hakurikiyeho gutora kuri Instagram na bwo uyu musore aza mu b’imbere cyane ko yagize amajwi 879.

Ubu yari ahanganye mu cyiciro cyo kumuha amajwi ariko ijwi rimwe rikishyurwa amadorali 0,24 (angana na 242Frw). Uyu musore yagize amajwi 1300 hateranyijwe amajwi yose yagize ku mbuga nkoranyambaga ahita agira amanota 15/20 yegukana umwanya wa kane.

Muri iki cyiciro umunya- Sierra Leone, Côte d’Ivoire ndetse na Congo Brazzaville bagize 20/20 mu gihe u Rwanda na Cameroon byagize 15/20. Biteganyijwe ko hagiye kuba amatora noneho yo gushaka uzahiga abandi mu majwi yo kureba uhiga kuberwa mu mwambaro wo kogana.

Aya majwi azateranywa n’andi azagenda akusanywa mu rwego rwo gushakisha Mister Popularity muri iri rushanwa.

Rukundo aheruka kubwira IGIHE ko ari Umunyarwanda uhora ashishikajwe no guhesha ishema igihugu ku buryo yizeye binyuze muri iri rushanwa ko azabigeraho nta kabuza.

Dismas Rukundo yavukiye mu Rwanda aba ari na ho akurira mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni umwana wa gatatu mu bana barindwi. Yize ibijyanye na ‘Tourism Management’ muri UTB.
Uyu musore ubusanzwe afite itsinda ry’abasore n’inkumi yahurije mu cyo yise Ubumwe Group aho bakora ibintu bitandukanye birimo ‘kuyobora’ ubukwe, inama n’ibindi birori.

Yatangiye ibijyanye no kumurika imideli mu 2016. Yitabiriye amarushanwa atandukanye arimo Miss & Mister Elegancy Rwanda ndetse yanitabiriye ishakisha ry’uwagombaga guhagararira u Rwanda muri Mister Supranational aho yari ahanganye n’abandi bo mu bindi bihugu bitandukanye ariko ntiyagira amahirwe yo gutsinda gusa agera muri barindwi ba nyuma. Yabaye igisonga cya mbere cya Mister UTB mu 2016.

Irushanwa rya Mister Africa International ahagarariyemo u Rwanda riri kuba ku nshuro ya cyenda.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye irushanwa nk’iri nyuma ya Jean de Dieu Ntabanganyimana warigiyemo mu 2017 akaza no kwegukana ikamba ahigitse abandi basore b’intarumikwa bari bahanganye. Ubwa mbere byari mu 2015 ubwo Turahirwa Moses yabaga Igisonga cya mbere muri iri rushanwa.

Rukundo ahanganye n’abandi bagenzi be baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Zimbabwe, Afurika y’Epfo, Liberia, Guinée Conakry, Benin, Tchad n’abandi baturuka mu bihugu bitandukanye cyane ko kugeza ubu ari 12 ariko baziyongeraho abandi uko iminsi izagenda yicuma banagende bashyirwa mu matsinda.

Abahatanye bari mu matsinda ndetse Dismas Rukundo ari mu rya kabiri aho ahurira n’abandi bo mu bihugu nka Tanzania, Côte d’Ivoire, Congo Brazaville na Botswana. Abahatana bari kugenda bahabwa amanota hifashishijwe itora ryo ku mbuga nkoranyambaga.

Rukundo akomeje kwitwara neza muri iri rushanwa arimo
Uyu musore avuga ko atewe ishema no kuba ahagarariye u Rwanda mu irushanwa nk'iri
Rukundo yaje muri batanu ba mbere mu irushanwa Mister Africa International ribera muri Nigeria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .