Rudahusha wabyaranye na Safi Madiba ari mu rukundo na M-Cool wamenyekanye muri B Gun

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Mata 2021 saa 04:34
Yasuwe :
0 0

Mu mpera za Ugushyingo 2020, Safi Madiba abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yerekanye umuhungu we yari amaze imyaka itanu yaragize ibanga. Kugeza ubu amakuru mashya ahari ahamya ko umukobwa babyaranye asigaye ari mu munyenga w’urukundo na M-Cool wo mu itsinda rya B Gun.

Nyuma y’iminsi uyu muhanzi yerekanye umwana we, IGIHE yaje kumenya ko umugore wabyaranye na Safi Madiba yitwa Rudahusha Clarisse.

Kumenya uyu mubyeyi byaturutse ku mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ateruye umwana Safi aherutse kwemeza ko ari uwe, ndetse mu kwivuga uwo ariwe yanditse ko ari "Mama wa N Jaden Lion".

Mu minsi ishize abakurikira Rudahusha batunguwe no kubona amafoto aca amarenga ko yaba asigaye akundana na M-Cool, umwe mu basore bubatse izina mu muziki w’u Rwanda binyuze mu itsinda rya B Gun.

Amakuru yizewe ahamya ko M-Cool na Rudahusha bamaze igihe kinini bakundana ariko barabigize ibanga rikomeye ku buryo atari ibintu bifuzaga ko bijya mu itangazamakuru.

Uwaduhaye amakuru yavuze ko aba bombi inshuro nyinshi bakunze no gusohokana ahantu hatandukanye nyaburanga by’umwihariko kenshi mu mpera z’icyumweru.

M-Cool yaherukaga kuvugwa mu rukundo mu myaka ishize, aho yamaze igihe bizwi ko akundana na Aline umwe mu bakobwa bubatse izina mu muziki w’u Rwanda kubera kugaragara mu mashusho y’indirimbo.

Aline yaje gufata rimwe mu mazina y’umukunzi we ahita yitwa Aline Cool biturutse ku mateka y’urukundo rudasanzwe n’umuhanzi M-Cool.

Nyuma y’uko aba batandukanye, M-Cool yari amaze imyaka myinshi atongeye kuvugwa mu nkuru z’urukundo ndetse n’urwo akundana na Rudahusha yagerageje kurugira ibanga rikomeye.

Itsinda B Gun, M-Cool yamenyekaniyemo ryinjiye mu ruhando rwa muzika mu mwaka 2008.

Batangiye baririmba indirimbo bise “Imbunda z’ukuri” n’izindi zatumye bamenyekana cyane. Bakoranye n’umuhanzi Shanel, Knowless, hamwe na Tom Close.

Rudahusha Clarisse wabyaranye na Safi Madiba
Rudahusha Clarisse yamaze kubona umukunzi mushya
Rudahusha Clarisse ateruye Niyibikora Jaden Lion, umuhungu yabyaranye na Safi Madiba
Rudahusha Clarisse amaze igihe agaragaza ko ari mu rukundo na M-Cool
Mu minsi ishize Rudahusha yongeye guca amarenga ko yaba yarihebeye M-Cool wo muri B Gun
M-Cool yabanje gukundana na Aline wamenyekanye cyane mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi nyarwanda
M-Cool ni umwe mu basore bari bagize itsinda rya B Gun
Urukundo nirwogere!

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .