Ni igitaramo cyabaye ku Cyumweru, tariki 4 Mata 2021, Umunsi wa Pasika kikaba cyarateguwe mu rwego rwo gufungura ku mugaragaro The Joshmich Paradise Village.
Umwe mu bitabiriye iki gitaramo avuga ko abagiteguye bari bagerageje kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ameza yari yicaweho n’abantu bane, icyakora ubwo abahanzi batangiraga kuririmba abaturage barahagurutse barabyina karahava iby’amabwiriza bishyirwa ku ruhande.
Ati "Ni igitaramo nitabiriye, buri meza yari yicayeho abantu bane, amabwiriza yari yubahirijwe usibye umuhanzi Patient Bizimana atangiye kuririmba kuko abantu bahagurutse bakabyina.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko bari babujije abateguye iki gitaramo ariko bakanga bakabikora.
Ati "Twari twavuganye, twemeranyije ko bitagomba kuba ariko nimugoroba twaje kumva ngo cyabaye. Uwagikoresheje yafatiwe ibihano yaba ari ugufungirwa, gucibwa amande n’ibindi byose.”
Uyu muyobozi yavuze ko bidakwiye ko hari umuntu warenga ku mabwiriza yahawe, agakora ibihabanye nayo.
Ati “Birababaje kubona abantu bagirwa inama, bakabuzwa ibyo batekerezaga, bakanabeshya ko babisubitse ariko nyuma yabyo bakabikora.’’
Yasoje yibutsa abantu ko mu byo bakora byose nta nyungu iruta ubuzima bw’abaturage, abasaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ati "Turongera kwibutsa abantu ko mu nyungu zose baba bafite ntayiruta ubuzima bw’abaturage. Buri wese mu byo akoramo agomba kubahiriza ingamba tugaha agaciro ubuzima bw’abaturage!’’
The Joshmich Paradise Village iri i Rubavu yafunzwe mu gihe cy’ukwezi idakora ndetse yanaciwe amande y’ibihumbi 100 Frw.
Kubera ibikorwa by’ubukerarugendo bikunze kubera mu Karere ka Rubavu, abaturage bagiye bisanga bakoze ibitaramo birimo nka Karaoke, igisope n’ibindi byarengaga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Moteli Joshmich Paradise village yo mu murenge wa Rugerero yaraye ibereyemo igitaramo cy’imyidagaduro cya Pasika,ubuyobozi @RubavuDistrict bwatangaje ko yafunzwe mu gihe cy'ukwezi kuko yarenze ku mabwiriza yo kwirinda covid 19 @RwandaLocalGov @Rwandapolice @rbarwanda @RwandaWest pic.twitter.com/6U7FimkvVT
— Radio Rubavu 95.1 FM (@RadioRubavu) April 5, 2021
Inkuru y'igitaramo cya @PatientBizimana cyaraye kibereye i Rubavu yahise isibwa mu rwego rwo kuzimangatanya ibimenyetso byuko cyakorwaga mu buryo butubahirije amabwiriza yo kwirinda #Covid19, iyi nimwe muri Video yafashwe .@Rwandapolice @gatjmv @HabitegekoFran1 @oswaki https://t.co/HZ0aZn0Tq2 pic.twitter.com/WEf3PP6Unk
— Ruterana Fredy (@ruteranaf) April 5, 2021


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!