00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rotimi na Vanessa Mdee bibarutse imfura yabo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Nzeri 2021 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime muri Amerika, Olurotimi Akinosho wamamaye nka Rotimi n’umukunzi we Vanessa Mdee umaze kubaka izina mu muziki wo muri Tanzania, bibarutse umwana wabo w’imfura.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nzeri nibwo aba bombi bifashishije imbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko bibarutse umwana wabo w’imfura w’umuhungu bise Seven Adeoluwa Akinosho. Bombi bagaragaje ifoto y’ibiganza by’uyu mwana afashe mu by’ababyeyi be.

Ku wa 7 Nzeri aba bombi bari basohoye amafoto yafashwe n’Ikinyamakuru The People ndetse kinasohora ikiganiro cyagiranye na bo. Aya mafoto yagaragazaga ko Vanessa Mdee akuriwe yenda kwibaruka.

Icyo gihe Rotimi wagaragaye muri filime zirimo ‘‘Power’’, ‘‘Coming 2 America’’ n’umukunzi we batangarije iki kinyamakuru ko bari kwitegura kwibaruka umwana w’umuhungu.

Vanessa Mdee w’imyaka 33 yavuze ko urugendo rwe rwo gutwita nta kibazo yarugizemo kidasanzwe.

Ati “Umuhungu wacu yatubereye mwiza. Ntabwo nigeze mbabara cyangwa ngo ngire ibimenyetso biganisha kuri iyo nzira. Byari bikomeye muri ibi byumweru bisa nk’aho ari ibya nyuma, kubera ko ari kwitegura kuvuka. Gusa, nyine uko bimeze kose turi abanyamugisha cyane.”

Rotimi w’imyaka 32 yahuriye na Vanessa Mdee muri ‘after party’ y’iserukiramuco ya Essence muri New Orleans.

Rotimi asanzwe aba muri Amerika ari naho akorera ibikorwa bye byinshi bijyanye na muzika n’ibindi byerekeye imyidagaduro ndetse ni naho asigaye abana n’umukunzi we.

Yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘‘In my bed’’ yakoranye na Wale, iyo yifashishije umukunzi we mu mashusho yitwa ‘‘Love somebody’’, ‘‘What To Do’’ iri mu zo aheruka gushyira hanze n’izindi. Aheruka gushyira hanze album yitwa ‘‘All or Nothing’’.

Rotimi na Vanessa batangiye kugaragaza ko bakundana mu 2020. Byari nyuma y’aho Vanessa atandukanye n’umuhanzi wo muri Tanzania Juma Jux bakanyujijeho mu rukundo.

Vanessa Mdee na Rotimi bombi ni abahanzi
Aba bombi bibarutse imfura yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .