Iyi album ye Rita Kagaju yayise ‘Sweet Thunder’ izaba igizwe n’indirimbo 16. Uyu mukobwa yateganyaga gushyira hanze album ye ya mbere yari yarise ‘Rita’ ariko aza kuyihindurira izina.
Rita Kagaju yabwiye IGIHE ko yahinduye izina rya album ye ya mbere ndetse akagira ibintu bimwe ayihinduraho kuko iriho injyana zitandukanye.
Ati “Twasanze izina twari twayihaye mbere ridasobanura neza Album kubera iriho injyana nyinshi, dushaka irindi zina, ryumvikanisha byose na Rita ubwe akirimo, no kuba twarakoranye indirimbo n’abahanzi benshi biri mu bintu byatumye duhindura izina.”
Kuwa 12 Gashyantare azashyira hanze indirimbo ye yindi iri kuri iyi album, mu gihe ku wa 26 aribwo azahita ashyira hanze iyi album.
Mu ndirimbo 16 zizaba ziri kuri iyi album nshya harimo ‘No offense’, ‘Send flowers’, ‘Gukunda’, na ‘Jamaa’.
Mu zindi ndirimbo ziriho zimaze kujya hanze ni ‘You’ yahuriyemo na Mike Kayihura ndetse na ‘You are mine’ aheruka gushyira hanze.
Indirimbo za Rita Kagaju bazazigeza ku bakunzi be hifashishijwe imbuga zicururizwaho imiziki nka Spotify, iTunes, Youtube n’izindi.
Album ya mbere y’uyu mukobwa yateganyaga kuyishyira hanze muri Kamena 2020 ariko Coronavirus iramwitambika.
Ange Rita Kagaju afite ubuhanga mu kuririmba n’umwihariko wo kuba abasha kubijyanisha no kucuranga gitari, bidasanzwe ku bakobwa benshi mu Rwanda.
Uyu mukobwa yigaruriye imitima ya benshi mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘Jamaa’ na ‘No Offense’. Yarushijeho kongera mubare w’abakurikirana ibihangano bye muri Afurika yose biganjemo abanya-Kenya na Nigeria ubwo yasubiragamo indirimbo yitwa ‘Reason with me’ ya Rudeboy wahoze muri P-Square.
Ni umukobwa w’imyaka 20, uvuka mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Avuka mu bana icyenda akaba ari uwa karindwi.
Yatangiye kuririmba mu 2015 yiga mu wa Gatatu w’amashuri yisumbuye. Yasoje amashuri yisumbuye mu 2018 mu ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi mu ishuri rya Rwamagana Lutheran School.
Reba indirimbo nshya ya Rita Kagaju

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!