00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman yinjiye mu bukerarugendo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Ukwakira 2021 saa 11:58
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize nibwo Riderman yongeye gufungura imiryango y’Ibisumizi, icyakora ahita ahamya ko bitazakomeza gukora uko byakoraga mbere ahubwo ahamya ko bagiye kwinjira mu bucuruzi.

Ubwo bongeraga gufungura Ibisumizi Business Group, Nshimiyimana Théogène uzwi nka DJ Theo akaba Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya buri munsi by’iyi sosiyete yabwiye IGIHE ko itakiri iyo gukora imiziki no gufasha abahanzi gusa, ahubwo ahamya ko bagiye no kwinjira mu bucuruzi.

Ku ikubitiro iyi sosiyete ya Riderman yahise itegura urugendo ruzitabirwa n’abifuza gusura ikiyga cya Ruhondo mu buryo bwo kurushaho guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu.

DJ Theo yavuze ko bateguye uru rugendo kuko uretse n’abafana ba Riderman hari benshi batazi agace k’Amajyaruguru y’u Rwanda ku kiyaga cya Ruhondo.

Ni urugendo byitezwe ko ruzaba tariki 20-21 Ugushyingo 2021 abazarwitabira bagasabwa kwishyura ibihumbi 100Frw n’ibihumbi 150Frw ku bakundana bazajyana.

Dj Theo yavuze ko ku nshuro ya mbere batekereje Ruhondo, ariko mu by’ukuri bateganya gukora ingendo nk’izi mu bice bitandukanye by’ubukerarugendo bw’u Rwanda mu rwego rwo gukangurira urubyiruko gutembera u Rwanda.

Ibisumizi Business Group ya Riderman mu isura y’ubucuruzi, binjiye mu bukerarugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .