Riderman yavuze ku ngaruka mbi zamujeho bitewe n’inshuti mbi anakomoza kuri Neg G na Jay Polly

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Nyakanga 2019 saa 02:12
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Gastsinzi Emery wamamaye mu muzika nka Riderman, yavuze ku nshuti avuga ko yaretse kubera umurongo mubi yabonaga zifite udahwanye n’ibyo we yifuza kugeraho mu buzima, anakomoza kuri Neg G babanye muri UTP Soldiers uri Iwawa.

Riderman ni umwe mu baraperi bahagaze neza muri muzika nyarwanda kandi babirambyemo, yinjiye mu muziki ahereye muri UTP Soldiers, itsinda ryari rigizwe na NEG G The General na MIM.

Baje gukorana indirimbo umunani maze nyuma yaho na we asohora indirimbo ku giti cye ya mbere mu 2007. Iyo ndirimbo yayise “Turi muri Party”; biza no gutuma ahita ava muri iryo tsinda atangira gukora injyana ya RAP ku giti cye.

UTP yakomeje gukora dore ko yahise imusimbuza Puff G, maze Riderman na we akomeza inzira ye yo kuririmba ku giti cye aho yasohoye indirimbo zakunzwe cyane nka "Inkuba", maze asohora album ye ya mbere yari igizwe n’indirimbo 16 zarimo ‘‘Rutenderi’’, ‘‘Uwo mukobwa’’ n’izindi.

Ari mu bahanzi baherutse kuririmba mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryabereye i Rubavu, aho yitwaye neza akongera kugaragaza ko agifitiwe igikundiro na benshi.

Nyuma y’iki gitaramo yabwiye itangazamakuru ko hari abantu bamwe barimo M-Izzo ndetse na Neg G The General babanye igihe kinini akaza kwitandukanye nabo kubera imico yabonaga idahuye n’uburyo ashaka gutwaramo ubuzima bwe.

Yabanje kubazwa icyo yavuga ku kuba Neg G ari kugororerwa Iwawa, undi mu gusubiza ati “Umuntu asarura icyo yahinze ntabwo ari njye wabivuze ni abantu babivuze, nibyo navugaga n’ubundi ushobora kugendana n’umuntu ejo akagushyira mu bintu nawe ukazisanga uri muri ibyo bintu mu buryo bumwe cyangwa ubundi, hari byinshi ntavuga nkwiye kugumana mu mutima wanjye.”

Yakomeje avuga ko yabanye n’abantu bafite imyitwarire idahwitse bikamugiraho ingaruka agafata icyemezo cyo kurekana nabo.

Ati “Nabanye n’abantu bafite imyitwarire mibi, nanjye mu buryo bumwe cyangwa ubundi bingiraho ingaruka ngera aho mfata icyemezo cyo kuva kuri izo nshuti nkajya kure y’ibyo bintu.”

Yabajijwe niba yaba azi iby’ubukwe bwa M-Izzo bagendanye igihe kinini bagatandukana bashinjanya amarozi, avuga ko ntabwo azi batanaherukana. Avuga ko ari amahitamo yagize.

Ati “Ibyo kuba M-Izzo ari gutegura ubukwe byo ntabyo nzi. Duheruka kuvugana nko mu myaka itanu ishize niryo zina ntabwo nari mperutse kuryumva nta nimero ye nkigira ntabwo ari umujinya ahubwo ni amahitamo. Iyo ubanye n’umuntu ukamubonamo gahunda mbi uramureka. Umuntu mubana iyo ubonye akujyana mu nzira mbi uramureka ugakomeza iyawe nawe agafata iye. Buri wese agira umurongo agenderamo, njye iyo nsanze tudahuje ndakureka.

Abajijwe mu bya Jay Polly uherutse kuvuga ko igihe yari afunze Riderman yasigaye ku rugo neza, uyu muraperi yabanje akubita agatwenge avuga ko Jay Polly yamusanze mu gakino bityo atari akwiriye kuvuga atyo.

Ati “Niko yabivuze ariko natangiye umuziki mbere y’uko aza, none se namusigarariragaho atari yanaza? Nakoze umuziki mbere y’uko ahagera rero sinkora kuko adahari. Urwo rugo avuga ko nasigayeho nakoze ataranarugeramo atanazi ibyarwo.”

Riderman ni umwe mu bahanzi bakunze kugira amakare ku buryo uwashakaga kumusubiza mu ndirimbo nawe yahitaga amwereka ko nta mikino.

Indirimbo yumvikanye asubiza abaraperi bagenzi be harimo nk’iyitwa ‘Amatopito’ yanditse yibasira B-Guns bigeze kumushotora mu ndirimbo bari bise ‘Imbunda z’Ukuri’ hari n’izindi yagiye akora ariko ubu yabivuyemo asigaye akora umuziki n’ushatse kumwendereza akamureka.

Uyu muraperi ufite ibigwi bikomeye ateganya kureka gukora umuziki agaharira abato akareba ikindi yakora kitari ukuririmba.

Riderman ari mu baraperi b'ibihe byose mu muziki w'u Rwanda
Yavuze ko hari abantu babanye nawe nyuma akaza kubareka kubera ukuntu hari ingaruka mbi zamujeho kubera bo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza