Riderman yavuze ku ndirimbo “Sweetest” yifashishijemo umuziki w’indi ye yitwa “Igitangaza”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Ukwakira 2019 saa 01:56
Yasuwe :
0 0

Riderman yavuze ku ndirimbo aheruka gushyira hanze “Sweetest” yifashishijemo umuziki w’iyo yabanje gukora cyera yise “Igitangaza”, ashimangira ko yashakaga ko n’abakunzi be batumva ikinyarwanda banyurwe kurushaho.

Iyi ndirimbo “Sweetest” Riderman aheruka gushyira hanze iririmbye mu ndimi eshatu; Ikinyarwanda, Icyongereza ndetse n’Igiswahili ibitari bimenyerewe kuri uyu muraperi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Riderman yavuze ko afite indirimbo zirenga eshatu ziri kuri Album ye nshya ziririmbye mu ndimi z’amahanga.

Yagize ati” Umuntu uko akura agenda agira abafana ahantu henshi, hari abafana banjye batumva ikinyarwanda, nabo ngomba kunyuzamo nk’abakorera indirimbo zo kubasusurutsa.” Anahamya kandi ko aba atirengagije abanyarwanda kuko nabo abenshi bamaze kumenya indimi z’amahanga.

Uyu muhanzi yavuze ko muri iki gihe agiye guha abakunzi be indirimbo nyinshi, ati” Njye ndi umunyamuziki, akazi kanjye ni ukuririmba rero mfite indirimbo nyinshi igisigaye ni ugushaka uko nziha abakunzi b’umuziki.”

Iyi ndirimbo nshya ya Riderman, “Sweetest” icuranze mu muziki w’iyo yabanje gukora cyera yise “Igitangaza”.

Riderman ahamya ko ari ibintu yatekereje agahita abikora, ati”izi ni indirimbo ebyiri zitandukanye, wenda hari byinshi zihuriyeho ariko ziratandukanye. Kuririmbira muri iyi njyana ni ibintu byaje gutyo mpita mbikora.”

Yashimangiye ko iyi ndirimbo kimwe n’izindi agiye gusohora mu minsi iri imbere zizaba ziri mu zigize Album ye ya munani yise “Kimirantare” azamurika.

Iyi album akomeje imyiteguro yo kuzayimurikira abakunzi be mu gitaramo byitezwe ko kizaba tariki 25 Ukuboza 2019.

Riderman yavuze ko agiye gushyira hanze indirimbo nyinshi muri iki gihe
Riderman ari mu myiteguro yo kumurika Album ye ya munani yise "Kimirantare"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza