00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman yasohoye indirimbo iha Jay Polly icyubahiro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Nzeri 2021 saa 04:55
Yasuwe :
0 0

Riderman yasohoye indirimbo yise ‘RIP Jay’ yakoze agamije guha icyubahiro Jay Polly bari bamaze imyaka itari mike bafatanyije urugendo rwa muzika mu njyana ya Hip Hop.

Abakurikiranira hafi muzika nyarwanda bamaze imyaka irenga icumi mu mpaka zo gushakisha urusha undi ubuhanga hagati ya Ridermana na Jay Polly uherutse kwitaba Imana muri Hip Hop.

Riderman washegeshwe n’inkuru y’uko Jay Polly yitabye Imana, yanze kubyihererana ayoboka iya studio akora indirimbo yo guha icyubahiro uyu mugenzi we.
Muri iyi ndirimbo Riderman aba avuga ibigwi Jay Polly ari nako amwifuriza kuruhukira aheza.

Ati “Sinagusezera ndira wari umusirikare, ni ibisanzwe ku rugamba nubwo rwose ugiye kare. Urugendo rw’ubuzima warakoze ntiwicaye, iruhukire Kabaka wari King wari Intare.”

Iyi ndirimbo yiganjemo amagambo yumvikanisha ubuhangange bwa Jay Polly mu muziki w’u Rwanda.

Kuva mu 2008 ubwo itsinda rya Tuff Gang ryatangiraga kwigwizaho abafana Jay Polly ni umwe mu bari barigize wigaruriye imitima y’abakunzi b’injyana ya Hip Hop.

Icyo gihe yari asanze Riderman wari igikomerezwa muri iyi njyana ikundwa n’abatari bake.

Kenshi mu itangazamakuru no mu bafana impaka z’urusha undi igikundiro hagati ya Riderman na Jay Polly zabaga nyinshi gusa bo bakagaragaza ko nta hangana riri hagati yabo.

Babihamije mu ndirimbo zinyuranye bagiye bahuriramo ariko biza kuba akarusho ubwo bo ubwabo bakoranaga iyitwa “U’nt Tough”.

Umva indirimbo Riderman yakoranye na Jay Polly

Riderman yahaye icyubahiro umuraperi Jay Polly abinyujije mu ndirimbo ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .