00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman yakeje Bagenzi Bernard wamufashe ukuboko mu muziki aho rwari rukomeye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Kanama 2021 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Riderman yashimiye byimazeyo Bagenzi Bernard wamufashije kwigarurira icyizere aho rwari rukomeye ubwo yari amaze gutandukana n’itsinda rya UTP Soldiers.

Amagambo ya Riderman yayagarutseho yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 18 Kanama 2021, umunsi Bagenzi Bernard yizihizaho isabukuru y’amavuko.

Uyu muraperi yashimiye Bagenzi wamufashije kongera kwigarurira icyizere nyuma yo gutandukana n’itsinda rya UTP Soldiers mu 2007.

Yagize ati “Amashimwe menshi cyane ku ruhare rwawe mu kubaka muzika Nyarwanda. Sinzibagirwa mva muri UTP Soldiers nkumva ko byose birangiye, ukamfasha gukora Turi muri Party na Ntagukwiye. Ikirenze ibyo kandi ni ukuntu wakomeje kunshyigikira ungaragariza ko nshoboye, nkwiye kwigirira icyizere mu gihe njye numvaga ndi gupacapaca.”

“Turi Muri Party” ni imwe mu ndirimbo za Riderman zamufashije kwigwizaho abakunzi benshi cyane muri icyo gihe. Yari amaze gutandukana na UTP Soldiers, yari ahuriyemo n’abarimo Neg G The General.

Nyuma y’iyi ndirimbo aba bagabo banakoranye indirimbo nka ‘Ntagukwiye’ na ‘Igifete’.

Bagenzi Bernard utunganya amashusho y’indirimbo ni n’umuhanga mu kuzikora mu buryo bw’amajwi, yagiye akorana n’abahanzi batandukanye barimo Young Grace, Khizz, Active, Khalfan, Davis D, Kevin Kade n’abandi benshi.

Imwe mu ndirimbo Bagenzi yakoranye na Riderman

Riderman na Bagenzi basanzwe ari inshuti zo kuva mu bwana bwabo
Bagenzi Bernard utunganya amashusho y’indirimbo ni n’umuhanga mu kuzikora mu buryo bw’amajwi. Yakoranye n'abahanzi batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .