00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman witegura kongera gufungura ’Ibisumizi Records’, yasohoye indirimbo nshya yakoranye na Amalon

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Ukwakira 2021 saa 04:21
Yasuwe :
0 0

Riderman witegura kongera gufungura Ibisumizi Records, studio yari imaze imyaka irindwi ifunze, yasohoye indirimbo nshya ‘Complete me’ yakoranye na Amalon wari umaze igihe yarabuze mu muziki.

Gatsinzi Emery benshi bazi nka Riderman, izina yakuranye mu muziki yari amaze imyaka irindwi yarafunze studio ‘Ibisumizi’ nyuma yo kubona ko imicungire yayo igoranye.

Kenshi Riderman yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko yahisemo gufunga studio kuko kuyicunga byari byaramunaniye bitewe n’ibikorwa bitandukanye byakorerwagamo we atishimiraga kandi yabonaga ko byagira ingaruka mbi no ku izina rye muri rusange.

Amakuru IGIHE ifite ni uko imirimo yo kubaka iyi studio igeze ku musozo ndetse mu minsi mike iri imbere bayimurikira itangazamakuru ubwo hazanatangazwa gahunda nshya yayo.

Umwe mu bayobozi b’Ibisumizi waganiriye na IGIHE, yavuze ko mu by’ukuri imirimo yo kubaka iyi studio iri kugana ku musozo ku buryo mu minsi mike bashobora gufungura imiryango.

Icyakora nubwo itarafungura imiryango ku mugaragaro, Riderman we yamaze gusohora indirimbo yayikoreyemo, iyi akaba yarayikoranye na Amalon bayita ‘Complete me’.

Iyi ndirimbo ariko nanone ibaye nk’igarura Amalon wari umaze igihe atari kugaragara mu muziki w’u Rwanda.

Uyu muhanzi wakunzwe n’abatari bake kubera indirimbo ze nka Yambi, Byakubaho, Impanga, Byukuri, Ngirente n’izindi nyinshi kuva muri Mata uyu mwaka ubwo yatandukanaga na DJ Pius wamamufashaga binyuze muri 1k Entertainment, imbaraga ze mu muziki zagiye ziba nke.

Icyakora nubwo ataherukaga gushyira hanze ibihangano, mu minsi ishize Amalon yabwiye IGIHE ko afite ibikorwa byinshi muri studio bityo ko abakunzi be bashonje bahishiwe.

Iyi ndirimbo nshya ya Riderman na Amalon ‘Complete me’ yamaze gusohoka, ni imwe mu zigize album nshya ya Riderman yise ‘Kimirantare’.

Iyi album iriho izindi ndirimbo uyu muhanzi amaze iminsi asohora nka ‘Baby boo’, Umuhanda w’amacupa amenetse na Haje gushya.

Umva hano indirimbo nshya ya Riderman

Riderman yasohoye indirimbo yakoranye na Amalon
Amalon wari umaze iminsi acecetse mu muziki yakoranye indirimbo na Riderman

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .