00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman, Uncle Austin na Nizzo Kaboss bahawe akazi ko kwamamaza ikinyobwa gishya mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Ukwakira 2021 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’icyumweru turangije, Riderman, Nizzo Kaboss na Uncle Austin bamuritswe nka ba ‘Brand Ambassadors’ ba divayi yitwa ‘Golden Lion’ itari imenyerewe mu Rwanda.

Ibirori byo gutangaza aba bahanzi nk’abamamaza iki kinyobwa byabereye i Nyarutarama mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki tariki 1 Ukwakira 2021.

Ni ibirori byitabiriwe n’abiganjemo abafite aho bahuriye n’imyidagaduro yo mu Rwanda barimo n’abahanzi bagenzi babo, abanyamakuru n’abandi bari baje kubashyigikira.

Ni ibirori bitari ibyo gusinya amasezerano kuko yo yasinywe mbere, ahubwo byari bigamije kwishimira ko yabayeho.

Mu kiganiro na IGIHE, Nizzo Kaboss yavuze ko amasezerano bayasinye cyera ndetse bahisemo kugira ibanga ibiyakubiyemo.

Ati “Twahisemo kugira ibanga ibikubiye mu masezerano twasinye, ntabwo ndi bukubwire ngo nasinyiye angahe cyangwa Riderman yahawe angahe, icyo nakubvwira ni uko ubu turi kwamamaza iriya divayi.”

Uko Nizzo yirinze kuvuga ku mafaranga bahawe ndetse n’igihe amasezerano Azamara, na bagenzi be ni ko babereye ibamba umunyamakuru, icyakora bahamya ko ari amasezerano meza kandi azamara igihe kinini.

Mu bari bitabiriye ibi birori byo gushyigikira aba bahanzi harimo; Bull Dogg, Papa Cyangwe, Muyoboke Alex, David Bayingana,B Threy, Alto n’abandi benshi biganjemo abo mu myidagaduro.

Golden Lion aba bahanzi bari kwamamaza ni divayi yengerwa muri Australia ariko yamaze kugezwa ku isoko ry’u Rwanda.

Uncle Austin abwira abari muri ibyo birori ko yinjiye mu bamamaza iyi divayi
Riderman yashimiye abazanye iyi divayi mu Rwanda kuba baramutekerejeho nk'umwe mu bayamamaza
Nizzo Kaboss ubwo yari agiye gusuhuza abitabiriye ibi birori
David Bayingana niwe wari umusangiza w'amagambo
B Threy yari yagiye gushyigikira abahanzi bagenzi be
N'abo muri sinema bari bitabiriye ibi birori byo gushyigikira aba bahanzi
Bull Dogg yari muri ibi birori
Hafashwe amafoto y'urwibutso
Riderman na Nizzo Kaboss basanzwe ari n'inshuti zikomeye
Byari ibirori bibereye ijisho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .