Riderman, Jay Polly, Ndandambara n’abandi bagiye gutaramira i Rubavu

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 19 Ukwakira 2017 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda batumiwe mu gitaramo gisoza irushanwa ryo gushakisha abahanzi bafite impano zihariye mu muziki ryari rimaze igihe ribera mu Karere ka Rubavu.

Iri rushanwa ryiswe ‘Rubavu Talents Detection’ ryakorewe mu mirenge icumi n’ibiri igize Akarere ka Rubavu, ryatangiranye n’abasore n’inkumi bagera kuri 317 biyandikishije. Abatsinze mu ijonjora ry’icyiciro cya mbere bari 40, batoranyijwemo 12 mu cyiciro cya kabiri, aba akaba ari bo bazahatanira ibihembo bizegukana babiri.

Igitaramo cyo gusoza iri rushanwa gitegerejwemo abahanzi basanzwe bafite amazina akomeye mu Rwanda barimo Nsabimana Léonard wamamaye mu ndirimbo yitwa ‘Ndandambara yantera ubwoba’ mu matora y’Umukuru w’igihugu aheruka, azafatanya na Jay Polly, Riderman, Young Grace ndetse n’abandi bahanzi barimo Theo Bosebabireba.

Iki gikorwa cyateguwe bigizwemo uruhare n’Akarere ka Rubavu, Polisi y’u Rwanda n’umuryango udaharanira inyungu witwa Easy and Possible waherukaga gutegura igitaramo cyibukiwemo umuririmbyi w’ibigwi Kamaliza amafaranga yavuyemo bakayatanga nk’inkunga ku muryango we.

Umuyobozi wa Easy and Possible Ltd itegura aya marushanwa, Niyigena Sano Francois, yabwiye IGIHE ko mu bigamijwe icy’ibanze ari ukumenyekanisha impano zitandukanye z’urubyiruko ruba rudafite uburyo bwo kwigaragaza ndetse no kwegereza ab’i Rubavu abahanzi bakunda.

Yavuze ko ikigamijwe mu gukorana n’abahanzi bakomeye ari ukugira ngo bizafashe mu buryo bwo gutambutsa ubutumwa ku rubyiruko rubakunda ndetse abanyempano bitabiriye irushanwa bakagira ibyo babigiraho.

Ati "Ni umushinga rusange, dukeneye abantu benshi bitabira, ni ukwidagadura ariko na none bigamije kwigisha urubyiruko. Dukeneye ko n’abandi bantu benshi basanzwe babazi bazabimenya ndetse igikorwa kikaba cyakwagurirwa no mu tundi turere, kikaba igikorwa cyagutse."

Kwinjira bizaba ari ubuntu muri iki gikorwa gitegerejwe ku itariki ya 28 Ukwakira 2017, abahanzi bazatamira mu kigo cya Nkamira.

Irushanwa ry'abahanzi bafite impano zihariye mu muziki ryari rimaze igihe ribera mu Karere ka Rubavu ryanyuzemo abarenga 300
Jay Polly, Riderman, Ndandambara n’abandi bagiye gutaramira i Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza