00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman asanga Bruce Melodie ari mu bahanzi bafite ijwi rihebuje mu babayeho bose mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Ugushyingo 2021 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Riderman uri mu bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, asanga Bruce Melodie ari mu bahanzi bafite ijwi ryiza u Rwanda rwagize mu mateka, ndetse yemeza ko umuntu utakunda uyu muhanzi ari uwaba adakunda umuziki cyangwa atawuzi.

Riderman yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’igitaramo Bruce Melodie yakoreye muri Kigali Arena ku wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021.

Cyari igitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi Bruce Melodie amaze mu muziki, ndetse Riderman yakiririmbyemo nk’umwe mu bahanzi batumiwe.

Riderman avuga ku myaka icumi Bruce Melodie amaze mu muziki, yamugereranyije n’umuntu wanyuze mu ishyamba ry’inzitane, bityo kubasha kuryikuramo bikaba ari ubutwari bugaragaza ubuhanga budasanzwe afite.

Ati “Umuziki nyarwanda muri rusange, nta nubwo navuga ko ari ikibuga, ni ishyamba. Aho ugenda bagutega, bagukubita hasi, bimeze nabi. Ni ishyamba ry’inzitane mu by’ukuri. Kuba rero yarabashije kubinyuramo, ni ibintu bikomeye cyane, bigaragaraza imbaraga ze, ubuhanga ndetse n’ubwenge bwe.”

Uyu muraperi wishimiye urwego Bruce Melodie amaze kugeraho, yaboneyeho umwanya wo kugaragaza ko uyu muhanzi ari umwe mu bafite ijwi ryiza u Rwanda rwagize mu mateka.

Ati “Ubundi kugira ngo udakunda Bruce Melodie, ni uko waba udakunda umuziki. Ni umuhanga, ku bwanjye ni umwe mu bahanzi bafite ijwi ryiza cyane mu mateka yose y’u Rwanda. Mu bo nzi ariko wenda wasanga hari abo ntigeze menya, ariko nujya muri ba Rujindiri n’abandi numvise, ni umwe mu bafite ijwi ryiza cyane.”

Riderman yakoranye na Bruce Melodie indirimbo nka Ikinyarwanda,Wancitse vuba, Hey baby n’izindi.

Riderman asanga Bruce Melodie ari mu bahanzi bafite ijwi rihebuje mu babayeho bose mu Rwanda
Uyu muraperi yibukije Bruce Melodie ko ubu aribwo agitangira, amusaba gukoresha imbaraga zirenze iza mbere kugira ngo adatakaza icyizere yagiriwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .