Rick Ross yateguriwe indege n’imodoka icumi zihenze zimuherekeza muri Kenya

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 27 Mata 2018 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Rick Ross, umwe mu bahanzi bubashywe kandi bafite imitungo myinshi , ategerejwe mu gitaramo gikomeye kigomba kubera mu Mujyi wa Nairobi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Mata 2018.

Ubuyobozi bwa NRG Radio yatumiye Rick Ross muri Kenya, bwabwiye IGIHE ko indege imuvana i Miami biteganyijwe ko igera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta International Airport saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018.

Rick Ross akigera ku kibuga cy’indege arahita akorana ikiganiro n’abanyamakuru hanyuma we n’itsinda ry’abantu 15 bamuherekeje i Nairobi bahite berekeza kuri hoteli mu mujyi.

Uyu muhanzi usanzwe ayobora Maybach Music Group yateguriwe itsinda ry’imodoka icumi ziganjemo izihenze cyane nka Bentley, Porsche, Range Rover ndetse hateguwe na kajugujugu igomba kugenda hejuru ye mu rugendo ruva ku kibuga cy’indege yerekeza mu mujyi.

Rick Ross agomba kuririmbira ahitwa Carnivore kuri uyu wa Gatandatu, igitaramo cye gitegerejwe n’imbaga y’abakunda umuziki muri Kenya. Mbere y’uko aririmba, hari abandi bahanzi bo muri Kenya bamubanziriza barimo Khaligraph[wakoranye na Bruce Melody muri Coke Studio], Camp Mulla, Fena Gitu na Nyashinski.

Mbere y’igitaramo nyir’izina, Sprite yateguye irushanwa rikomeye rigomba guhuza abaraperi bakizamuka muri Kenya hanyuma utsinze agahita abona amahirwe yo kuririmba mu ndirimbo yamamaza iki kinyobwa.

Aba Dj bagomba kuvanga umuziki muri iki gitaramo harimo abafite amazina akomeye cyane nka DJ Kace, DJ Mellow, DJ Xclusive na DJ Space; biteganyijwe ko umwe mu ba Djs ba Rick Ross acuranga mbere y’uko Rozay aririmba.

Umuraperi Rick Ross ategerejwe muri Kenya muri iki gitondo

Igitaramo kizayoborwa na Mwalimu Rachel na Timmy T Dat , kwinjira ni amashilingi ya Kenya 3000 mu myanya isanzwe mu gihe abantu baza kwihuriza hamwe ari bane bakagurira itike icya rimwe baza kwishyura Ksh 10,000; abo mu myanya y’icyubahiro bo barishyura Ksh 9,000[akabakakaba ibihumbi 80] ku muntu umwe.

Uyu muhanzi ukunze kwiyita Boss yaherukaga gukorera igitaramo muri Tanzania mu Ukwakira 2012, icyo gihe yari yatumiwe mu cyitwa Fiesta kiba buri mwaka i Dare s Salaam [giherutse gutangizwa mu Rwanda mu 2017 ubwo Diamond yataramiye i Nyamata].

IGIHE izabagezaho uko iki gitaramo cya Rick Ross i Nairobi kizagenda mu nkuru no mu mashusho.

Indege igomba guherekeza Rick Ross ava ku kibuga cy'indege yerekeza kuri hoteli
Imodoka zigize convoy y'umuraperi Rick Ross muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza