Rich Mavoko wahoze muri Wasafi yiyongereye mu bazitabira Kigali Summer Festival

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 26 Nyakanga 2019 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi wo muri Tanzania Rich Mavoko, yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi bazafatanya n’Umunya-Ugandakazi, Sheebah Karungi mu gitaramo cya Kigali Summer Festival.

Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019 ahazwi nko muri Camp Kigali.

Cyatumiwemo abahanzi batandukanye bakunzwe mu Rwanda barimo Riderman, Deejay Pius, Amalon, Bushali, Bruce Melodie, Queen Cha, Safi Madiba, Marina, Jay Polly, Social Mula, Active, Sintex, Uncle Austin na Rafiki.

Sheebah Karungi ufite abakunzi benshi i Kigali, niwe watangajwe nk’umuhanzi w’imena, gusa habura umunsi umwe ngo kibe ubuyobozi bwa The Mane bwatangaje ko hiyongereyeho umuhanzi wo muri Tanzania witwa Rich Mavoko.

Uyu yamenyekanye cyane ubwo yabarizwaga mu nzu ya Wasafi Records iyoborwa na Diamond Platnumz. Yakunzwe mu ndirimbo nyinshi zirimo “Kokoro”, “Show Me” yakoranye na Harmonize n’izindi.

Kuva yatandukana na Wasafi yamufashaga ntabwo yongeye kumvikana cyane muri muzika ndetse yasubiye inyuma ku buryo bugaragara. Ni ku nshuro ya mbere azaba ataramiye mu Rwanda.

Kokoro indirimbo Rich Mavoko yakoranye na Diamond

Rich Mavoko agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere
Rich Mavoko yahoze akorana na Diamond

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza