00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ric Hassani utegerejwe i Kigali, yakoranye indirimbo na Mike Kayihura

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Ugushyingo 2021 saa 06:44
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Ric Hassani utegerejwe i Kigali mu gitaramo cya ‘Fantasy Music Concert’ yamaze gusubiranamo na Mike Kayihura indirimbo ye ‘My only Baby’, nubwo itarasohoka, ariko bikaba byitezwe ko bazayiririmbana mu gitaramo uyu musore afite i Kigali.

Nubwo iyi ndirimbo itarasohoka, amakuru IGIHE ifite ni uko itsinda rya Symphony rimaze iminsi ryitoza kuzayicuranga ndetse na Mike Kayihura yiteguye kuyifatanya na Ric Hassani.

Iki gitaramo Ric Hassani agiye gukorera i Kigali, byitezwe ko azafatanya ku rubyiniro n’itsinda rya Symphony Band ari naryo ryamutumiye, Mike Kayihura, Nel Ngabo na Confy.

Uretse iyi ndirimbo Ric Hassani yasubiranyemo na Mike Kayihura, byitezwe ko azaririmba indirimbo zirenga 15 zose ziri gukorerwa imyitozo na Symphony Band izamucurangira.

Muri izi ndirimbo harimo izakunzwe cyane nka Only you, Number one, Beautful to me, n’izindi nyinshi.

Igitaramo Ric Hassani yatumiwemo na Symphony Band byitezwe ko kizabera muri Kigali Convention Center ku wa 4 Ukuboza 2021.

Kugeza ubu amatike akaba akomeje kugurishwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abari kugura amatike mbere y’igitaramo bari kuyabona ku bihumbi 15Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 25Frw mu myanya y’icyubahiro.

Abazagura amatike ku munsi w’igitaramo bazasabwa kongeraho ibihumbi bitanu kuri buri tike.

Andi matike ari kugurishwa muri iki gitaramo, arimo n’abakundana bazaserukana basabwa kwishyura ibihumbi 45Frw mu gihe ameza y’abantu batandatu yo ari kugura ibihumbi 200Frw. Kanda hano ugure itike y’iki gitaramo!

Indirimbo Ric Hassani yasubiranyemo na Mike Kayihura

Zimwe mu ndirimbo za Ric Hassani zo kwitega muri iki gitaramo

Mike Kayihura yasubiranyemo indirimbo ‘My only Baby’ na Ric Hassani
Ric Hassan yatumiwe mu gitaramo n'itsinda rya Symphony Band
Symphony Band bageze kure imirimo yo kwiga indirimbo za Ric Hassani
Amatike y'iki gitaramo akomeje kugurishwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .