‘RDF Military Band’ yasohoye album ivuga ku myaka 25 ishize u Rwanda rubohowe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Nyakanga 2019 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

RDF Military Band yasohoye ‘Album’ nshya yise ‘Ubudasa’ igizwe n’indirimbo 10 mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25.

Iyi Album nshya iriho indirimbo zirimo ‘Ubudasa’, ‘Imbaraga z’Iterambere’, ‘Izuba’, ‘Jeshi La Wana Nchi’, ‘Ndi Umunyarwanda’, ‘Wana Jeshi wa RDF’, ‘Dutez’imbere u Rwanda’, ‘Twararahiye’, ‘Urw’imisozi Igihumbi’ na ‘Wakati Ule’.

Izi ndirimbo zijyanye n’umunsi wo kwibohora u Rwanda ruri kwizihiza ku nshuro yarwo ya 25, uzizihizwa ku wa 4 Nyakanga. Nyinshi zivuga ku ngabo za FPR Inkotanyi zarwanye urugamba rwo kubohora igihugu, iterambere ry’u Rwanda, ukwishyira ukizana abanyarwanda bafite n’ibindi bijyanye n’ubwiza igihugu gisigaye gifite.

Mu yitwa ‘Ubudasa’ yitiriwe Album baba bavuga ko Imana yabahaye u Rwanda ubudasa bukababera inkingi; bagasaba abantu ko umurimo unoze n’indangaciro bikomeza kuba umuco, ubumwe n’ubwiyunge bikaba ipfundo risobetse.

Mu nyikirizo yayo bati “Mana waduhaye u Rwanda, Ubudasa butubera inkingi, dukomeze twihesha agaciro dushimangire ibyo twagezeho.”

Bakomeza bavuga ko imiyoborere myiza ari yo nkingi y’amajyambere umutekano i Rwanda ukaba uganje muri Afurika hose u Rwanda rukaba urugero rw’Isi.

Uburyo umunyarwanda abayeho byatangaje amahanga iterambere risesuye rituma yiyubaka, bagakomeza basaba abanyarwanda gufatanya bahuza ibitekerezo byiza byubaka igihugu bigateza imbere urwababyaye.

Mu yo bise ‘Urw’imisozi Igihumbi’ ho baba bavuga byinshi u Rwanda rumaze kugeraho kandi imbere hakaba ari heza, bavuga ko imihigo yahizwe ikwiriye gukomezwa kugira ngo hakomeze kugerwaho byinshi. Iyi iri mu njyana ya Reggae.

Bakomeza bavuga ku mutekano usesuye w’igihugu bakanavuga ku byiza byinshi bitatse u Rwanda birimo Ibirunga, urutare rwa Ndaba, Amashyuza, ikirunga cya Sabyinyo, icya Kalisimbi n’ibindi byinshi bikurura ba mukerarugendo.

‘Izuba’ yo bakoreye mu rukari i Nyanza iri mu njyana y’Ikinimba, ivuga ku zuba ryarasiye u Rwanda ingabo za FPR Inkotanyi zimaze gutabara zikongera kugarura amahoro mu rwa Gasabo ubu rukaba ruri ku isonga.

Bongera kuvuga uburyo bagiye barwana urugamba mu bice bitandukanye kugira ngo bigarurire igihugu abanyarwanda bongere kubaho mu mudendezo n’umunezero bagashima ubupfura n’ubwitange bw’ingabo za FPR Inkotanyi bakavuga ko bikwiriye kubera urugero abanyamahanga.

Iri tsinda rya RDF Military Band rigizwe n’abasirikare baririmba indirimbo zivuga ubutwari bw’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’ibindi byerekeye ibyiza by’u Rwanda.

Album ya RDF wayisanga hano

‘RDF Military Band’ yashyize hanze album y’indirimbo 10

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza