00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC na Congo Brazaville basabye UNESCO kwandika ‘Rumba Congolaise’ mu njyana ndangamuco

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Kanama 2021 saa 05:53
Yasuwe :
0 0

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Congo Brazaville ziri mu rugendo rwo kwandikisha ‘Rumba Congolaise’ muri UNESCO nk’injyana ndangamuco.

Nyuma yo gusaba UNESCO kwandika Rumba, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangije ubukangurambaga bwo kumenyekanisha iyi gahunda mu baturage babo.

Igikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga cyabaye ku wa 20 Kanama 2021, cyitabirwa na Minisitiri w’Umuco, Catherine Kathungu Furaha.

Uyu muyobozi yasabye itangazamakuru kuba hafi ya Leta muri ubu bukangurambaga, arisaba kwigisha abantu amateka ya Rumba kuva aho yavuye kugeza aho igeze ubu.

Ati “Mugerageze mukore ibiganiro bigaragaza amateka ya Rumba, aho yavuye n’aho igeze ubu ari imwe mu njyana zubashywe muri Afurika. Ni ibintu buri muturage akwiye kumenya.”

Ubu bukangurambaga butangiye mu gihe mu 2020 hashyizweho komisiyo ihuriweho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Congo Brazaville, iyi ikaba ari yo yasabye bwa mbere ko injyana ya ‘Rumba Congolaise’ yakwandikwa muri UNESCO.

Nyuma yo gutanga ubusabe, hakurikiyeho gahunda yo kumenyekanisha ubu bukangurambaga buzageza mu mpera z’uyu mwaka ubwo hazaba hatangazwa ko iyi njyana yemewe.

Byitezwe ko kwemerwa kwa Rumba muri UNESCO bizafungura imibanire ishingiye ku muco hagati ya Congo ebyiri zose ziyihuriyeho.

Umuyobozi wa Zaiko Langa Langa,Jossart Nyoka Longo, yavuze ko UNESCO iramutse yemeye iyi njyana yo muri Congo, byaba biyisubije icyubahiro mu ruhando mpuzamahanga.

Papa Wemba wamamaye cyane mu njyana ya Rumba yapfuye ku wa 24 Mata 2016 nyuma yo kugwa ku rubyiniro ubwo yari mu gitaramo i Abidjan muri Côte d’Ivoire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .