RDB yashimiye Wizkid umuhate yagize ashyigikira ubukerarugendo (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 27 Kanama 2016 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere [RDB] cyashimiye umuhanzi Wizkid, umuhate we mu guteza imbere ubukerarugendo muri Afurika nyuma y’aho yari amaze kwishyura amadolari ya Amerika ibihumbi bibiri muri ‘Gala Dinner’.

Umuhanzi Wizkid yitabiriye ibirori byo gukusanya amafaranga yo kwagura ubukerarugendo bw’u Rwanda, yaguze ibihangano by’ubugeni[tableaux] byakozwe n’uwitwa Birasa. Uyu muhanzi yishyuye amadolari ya Amerika ibihumbi bibiri[akabakaba miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu y’u Rwanda].

Mu izina rya RDB, Belise Kaliza, Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo yashimiye uyu muhanzi uri imbere mu bakunzwe muri Afurika ku murava yagize mu gushyigikira ubukerarugendo by’umwihariko bamusabye kuzasubira iwabo asubiye ibyiza by’u Rwanda.

Mu gusobanura uburyo umuhanzi Wizkid yitabiriye icyo gikorwa, Belise Kaliza yagize ati “Twabyaje umusaruro amahirwe y’uko yari yaje mu Rwanda, turamwegera tumusobanurira igikorwa cyacu, maze kubungabunga ubukerarugendo abyumva vuba, yiyemeza kuza kandi anatanga inkunga ye.”

MC Regis Isheja na mugenzi we bafatanyije ndetse na Kaliza Belise umuyobozi muri RDB ubwo abshimiraga Wizkid

Mu mashimwe Wizkid yahawe harimo gutemberezwa u Rwanda, akakirirwa muri Hoteli y’inyenyeri eshanu Nyungwe Forest Lodge yubatse muri Nyungwe, aho azafatira ifunguro.

Mu kiganiro na Wizkid, akigera mu Rwanda yavuze ko mu bimuzanye atari ukuririmba gusa ahubwo ko azahava anasuye iki gihugu akamenya amateka yacyo n’aho kigeze mu iterambere.

Yari kumwe na Producer ukomeye muri Nigeria, Legendury Beatz na Faisal Hakeem uririmba mu itsinda R2Bees riri mu bahanzi ba mbere bakomeye muri Ghana.

Miss Kundwa Doriane yari muri iki gikorwa
Wizkid n'itsinda rye bakigera muri Radison Hotel
Producer Lengendury Beatz[ibumoso] yaherekeje Wizkid
Wizkid yashimiwe ko yashyigikiye ubukerarugendo
Producer Lengendury Beatz, Wizkid na Faisal Hakeem uririmba mu itsinda R2Bees
Wizkid yahawe ibihangano by'ubugeni bibiri
Wizkid yari yishimye cyane
Wizkid na Producer Legendury Beatz bari bafite akanyamuneza
Igihangano cya Birasa Wizkid yakiguze
Wizkid yazimaniwe inzoga Blue Label 5
Inkumi z'i Kigali zasigaranye urwibutso

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza