Ragga Dee yaje i Kigali gususurutsa igitaramo cya Seka Live (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 30 Kamena 2018 saa 02:25
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Daniel Kazibwe [Ragga Dee] yazindukiye mu Mujyi wa Kigali aho yaje kwitabira igitaramo cya Seka Live gihuza abanyarwenya bakomeye bo mu Rwanda no muri Afurika y’Uburasirazuba.

Iki gitaramo cya Seka Live gitegerejwe kuri iki Cyumweru, tariki 1 Nyakanga 2018 muri Serena Hotel aho kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu [Rwf 5000] mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi icumi [Rwf 10,000] mu myanya y’icyubahiro.

Ragga Dee uzasusurutsa abazacyitabira yageze ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu. Yahageranye na Pablo Kimuli uri mu bazwiho gusetsa cyane muri Uganda.

Uyu muririmbyi ageze mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri agizwe Ambasaderi wa Uganda mu Burundi, inshingano yahawe na Perezida Museveni basanzwe buzura cyane. Mbere yaho yari yatsinzwe amatora ku mwanya w’Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala.

Nkusi Arthur wateguye iki gitaramo yavuze ko buri gihe haba hari umwihariko mu kurushaho gushyira indyoshyo mu rwenya bageza ku bakunzi ba Seka Live, iteka iyo iki gitaramo kibaye batumira umuhanzi uba ukumbuwe cyane haba mu gihugu no hanze.

Ubushize hari haje Mr. Nice wakanyujijeho mu ndirimbo nka “Kikulacho,” “Fagilia,” “Kidali Po” n’izindi. Yishimiwe bikomeye n’abitabiriye iki gitaramo cyari kirimo urwenya rudasanzwe.

Ragga Dee uje gutaramira abatuye mu Mujyi wa Kigali yamamaye muri Uganda, yanakunzwe cyane ahagana mu mwaka wa 2005 ubwo yakoraga indirimbo zimwe zagiye zimenyekana cyane nka “Ndigida,” “Oyagala Cash,” n’izindi.

Mu banyarwenya bandi batumiwe, harimo uzwi cyane muri Uganda, Pablo Kimuli na mugenzi we Alex Muhangi uzwiho gusetsa cyane. Mu basanzwe basetsa mu Rwanda harimo Kimenyi Herve wari umaze igihe mu bitaramo ku Mugabane w’u Burayi ndetse n’abandi batandukanye bakizamuka.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza