00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

R.Kelly yatangiye kuburana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Kanama 2021 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R. Kelly yagarutse mu manza ze, nyuma yaho zagiye zidindizwa n’icyorezo cya COVID-19 ntaburane guhera mu mwaka ushize.

Uyu muhanzi yatangiriye imanza muri Brooklyn mu Mujyi wa New York aho yari amaze igihe afungiye nk’uko BBC yabitangaje. Gusa, ngo muri uyu mujyi hari abantu biraye imihanda bagaragaza ko uyu muhanzi akwiriye kurenganurwa bakemeza ko arengana.

Ku rundi ruhande ariko ababyeyi ba Jocelyn Savage uri mu bavugwaho kuba barahohotewe na R.Kelly nabo baje muri uru rubanza.

Muri Kamena, mbere y’amezi abiri gusa ngo uyu muhanzi aburane, bamwe bari abanyamategeko b’uyu muhanzi basabwe kwegura. Steve Greenberg na Michael Leonard basigaye bavuze ko bigoranye kuri bo gukorana n’abanyamategeko bashya uyu muhanzi yahaye akazi.

Mu minsi yashize hanatoranyijwe abacamanza bashya nyuma y’ibirego byiyongereye mu rubanza rw’uyu muhanzi. Aba bacamanza barimo barindwi b’abagabo n’abandi batanu b’abagore ndetse bararahiye mu cyumweru cyashize nyuma y’aho abacamanza benshi banyuze imbere ya Ann Donnelly ukuriye urukiko rwa Brooklyn ngo hasuzumwe niba bafite ububasha bwo kuburanisha muri uru rubanza.

Ntabwo byemewe kuba urubanza rw’uyu muhanzi rwanyuzwa kuri televiziyo, nta n’itangazamakuru ryemewe mu cyumba cy’urukiko ndetse n’abandi bantu basanzwe mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Mu minsi ishize R. Kelly ushinjwa gufata ku ngufu abagore, abashinjacyaha basabye umucamanza kongera ibirego bishya birimo no guhohotera abahungu batarageza imyaka hy’ubukure n’icyo kuba yarasambanyije umuhanzikazi Aaliyah Haughton atarageza imyaka y’ubukure kuko barushinze mu 1994 ubwo yari afite imyaka 15.

Uyu mukobwa yaje kwitaba Imana mu 2001 mu mpanuka y’indege.

Ibindi byaha aregwa harimo icyo gutanga ruswa ngo asezerane n’uyu muhanzikazi atarageza imyaka 18 y’ubukure iteganywa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku kuba umuntu yarushinga.

Abashinjacyaha baheruka gutangaza ko umugore wiswe Jane Doe #5, azatanga ubuhamya avuga ukuntu yategekwaga na R.Kelly gushaka kuri internet amashusho y’urukozasoni arimo abahungu.

Ngo hari kandi amajwi n’amashusho bya R. Kelly ari guhohotera abagore. Ashinjwa kuba yari afite itsinda yari ayoboye ry’abakozi yari yarahaye akazi ko gushaka abagore n’abakobwa bo kuryamana na we mu bitaramo yakoraga byo kuzenguruka igihugu n’isi mu gihe yari icyamamare ku isi yose.

R. Kelly yafunzwe mu mpeshyi ya 2019 muri Chicago aho yaje kuvanwa akajyanwa muri New York muri Kamena uyu mwaka.

Biteganyijwe ko agiye kumara ibyumweru aburana akazavanva muri uru rukiko rwa Brooklyn ajyanwa mu rwa Chicago.

Naramuka ahamwe n’ibyaha aregwa ashobora gufungwa imyaka myinshi cyangwa burundu.

R Kelly ni umwe mu bahanzi bagize izina rikomeye mu muziki
Itsinda ry abashinjacyaha ubwo ryageraga ahateganyijwe kubera urubanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .